FootballHomeSports

Uwahoze atoza Manchester United yagizwe umutoza wa Kenya

Uwahoze atoza mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Benni McCarthy, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Kenya bakunze kwita Harambe stars.

Kimwe nk’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika, Kenya niyo yari itahiwe ngo itangaze umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo nyuma y’uko hari hashize amezi areng atatu ho gato, umunya-Turukiya Engin Firat, asezeye ku nshingano ze. Ibi bivuze ko rero nta kabuza ikipe y’igihugu ya Kenya, yari ikeneye umutoza dore ko n’imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi yegereje.

Mu nshingano za mbere zahawe uyu mugabo wahoze ashinzwe gutoza abasatira izamu ry’ikipe ya Manchester United ubwo yatozwaga n’Umuholandi Erick Ten Hag, iya mbere yagizwe gutsinda imikino ibiri y’ijonjora rya FIFA afitanye n’ibihugu bya Gabon na Gambia mu mpera z’uku kwezi.

Benedict McCarthy ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’epfo wanakiniye imikino irenga 80, ikipe ya Bafana Bafana, yasinyanye amasezerano y’imyaka 2, na federasiyo irebera inyungu ku mupira w’amaguru mu gihugu cya Kenya (FKF), twababwira kandi ko uyu mugabo yabashije kunyura mu makipe nka Porto na Blackburn Rovers, mu gihe yari umukinnyi.

Uyu mugabo watwaye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Afurika, cyo mu 1998, aje mu kazi asimbuye umunyakenya Francis Kimanzi, wari mu nzibacyuho igihe uwo yasimbuye Engin Firat yasezeraga.

Abagabo barimo Vasili Manousakis, Moeneeb Josephs ndetse na Pilela Maposa bisanga ku rutonde rw’abazafatanya n’uyu mugabo kugeza mu 2027, aho inshingano zabo zizaba ari ubwungiriza,umutoza w’abazamu ndetse n’ubuganga mu buryo bukurikiranye.

Mu magambo we ubwe yivugiye akimara guhabwa akazi, Benni McCarthy, yumvikanye avuga ko yishimiye inshingano yahawe ndetse ko amaze igihe yiga ku mpano zibarizwa mu gihugu cya Kenya, aho agomba kuzibyaza umusaruro zigomba.

Avuga ku mutoza mushya perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Kenya,Muhammed Hussein, yagize ati:

“Nyuma yo guhitamo byimbitse, Tunejejwe no kubamenyesha ko twasanze Benni McCarthy, ari we uberewe n’icyerekezo twese dutumbereye cyo guteza imbere ikipe yacu y’igihugu muri ruhago.

“Tugendeye kandi ku bunariribonye n’uburambe afite muri ruhago, ndetse ntitwibagirwe intego n’ubushake afite mu kuzamura umupira w’amaguru hano muri kenya, twasanze uyu ari we mugabo uberewe no kuyobora ikipe yacu ya (Harambe Stars).

Uwahoza atoza mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Benni McCarthy, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Kenya bakunze kwita (Harambe stars).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *