Uwacu Julienne wigeze kuyobora Minisiteri ya siporo yahawe inshingano nshya  

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashimiye Uwacu Julienne wari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinze Itorero no guteza imbere umuco, mu nshingano nshya yahawe zo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango Unit Club Intwararumuri.

Uwacu Julienne wahawe izi nshingano zo  kuba umunyamabanga Nshingabikorwa w’umuryango Unity Club Intwararumuri, yari amaze igihe kinini ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe guteza imbere Itorero ndetse n’umuco. 

Uwacu Julienne yabaye minisiteri muri minisiteri y’umuco na Siporo mu mwaka wa 2015. Aho iyi minisiteri ihinduwemo minisiteri ebyiri arizo Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Uwacu Julienne yahawe inshingano zo Kuba Umuyobozi ukuriye agashami gashinzwe kubaka ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Mu nama y’abaminisitiri yayeranye taliki 25 Mutarama 2024 Uwacu Julienne nibwo yahawe izi nshingano zo kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe guteza imbere Itorero n’umuco muri iyi Minisiteri.

Julienne asimbuye madamu Regine Iyamuremye wari umaze imyaka 20 ari kuri uno mwanya.

Mu ijambo rye Regine ubwo yasezeraga kuri izi nshingano yashimiye Madame Jeannette Kagame, wamugiriye ikizere akamuha izi nshingano.

Ati” Ntwararumuri simbasize ndi umusangwa, nkanabasezera nk’umusangwa cyangwa umuturanyi mu nkike, kuko nsubitse inshingano nari narahawe.” 

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe mu mwaka wa 1996 ushingwa na Madamu Jeannette Kagame akaba n’umugore w’umukuru w’Igihugu. Uhuriyomo abagore b’abayobozi bakuru mu gihugu, kugirango bashyire hamwe mu kubaka umumwe by’iterambere ry’abanyarwanda.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *