HomePolitics

Uvira : FARDC na Wazalendo bisubiranyemo 7 bahasiga ubuzima

Abarwanyi barenga barindwi basize ubuzima mu mirwano yashyamiranishije ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe w’abarwanyi ba Wazalendo ubwo barwaniraga kwigarurira ibirindiro byari byahoze ari ibya MONUSCO biherereye mu mujyi wa Sange muri teretwari ya Uvira .

Aba bafatanyabikorwa mu bya gisirikare mu busanzwe bahuje umugambi wo gutsinsura umutwe w’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DRC biravugwa ko bisubiranyemo bikavamo no gukozanyaho ubwo bose bashakaga kwigarurira ibirindiro bya gisirikare byahoze ari iby’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari ziri mu butumwa bw’amahoro zizwi nka [ MONUSCO ] gusa zikaza kwimurwa muri ibi birindiro biherereye ahitwa muri Sange .

Nyuma yuko izi ngabo za MONUSCO zimuwe muri kariya zikajyanwa ahandi kubera ikibazo cy’umutekano muke , tariki ya 25 / Gicurasi /2024 Umuryango w’abibumbye wategetse ko ibi birindiro bihita bishyirwa mu maboko y’ingabo za DRC gusa bijyanye nuko Wazalendo yari ifitanye umubano mwiza na FARDC byumwihariko mu kuyifasha mu rugamba ihanganyemo na M23 yahise yifashisha ibi birindiro .

Ubwo Wazalendo yari isabwe gusubiza ibi birindiro FARDC yahise yinangira ari nabwo hatangiraga kumvikana urusaku rw’amasasu i Mugenyi rwagati mu mujyi wa Sange ndetse binavugwa ko abagera kuri barindwi bamaze kwitaba imana ku ruhande rwa FARDC naho umwe mu barwanyi ba Wazalendo nawe ahasiga ubuzima .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *