HomePolitics

Utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa agiye gufungwa anamburwe uburengazira bwo kwiyamamaza

Madame Marine Le Pen uzwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Ubufaransa yahamijwe ibyaha birimo kunyereza umtungo w’Umuryango w’Ibihugo by’Ubumwe bw’Iburayi,

bituma atazabasha kwiyamamaza mu matora ari imbere.

Urukiko rw’I Paris rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Mbere, rwemeza ko uyu Marine Le Pen, akatirwa imyaka ine irimo ibiri y’igifungo ndetse n’indi ibiri ari hanze acungishwa ikoranabuhanga.

Ni nyuma yuko ahamijwe ibyaha birimo gukoresha umutungo w’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, akawukoresha mubikorwa by’Ishyaka rye.

Uyu Marine Le Pen, yasohotse mu rukiko mbere yuko umucamanza arangiza gusoma imyanzuro yose y’urubanza. Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko yajyanywe ku cyicaro gikuru cya RN, aho yaje kwifatanya n’abayoboke bakuru b’ishyaka, barimo perezida w’ishyaka, Jordan Bardella, ushobora kuba ubu yiyamamariza kuba umukandida wa perezida wa RN mu 2027. 

Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, François Bayrou yavuze ko nubwo bimeze bityo atishimiye ibyabereye murukiko ariko yirinda kugira icyo abitangazaho.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *