Usibye na Viktor Gyokeres nta wundi mukinnyi wa Sporting nzasinyisha muri Manchester united mu kwezi kwa mbere : Ruben Amorim

Umutoza wa Manchester united witwa Ruben Amorim yatangaje ko nta mukinnyi numwe azigera asinyisha muri iyi ikipe amuvanye muri Sporting Lisbon yari abereye umutoza mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ry’ukwezi kwa mbere .
Biteganijwe ko Amorim agomba gutangira inshingano ze nshya nk’umutoza wa Manchester united nyuma y’iki cyumweru nyuma yo gutoza umukino we wa nyuma mu ikipe ya Sporting ubwo iraza kuba ikina na Braga muri shampiyona ya Portigal .
Nubwo Ruben atangaje ibi ; Ikipe ya Sporting ifite abakinnyi bafite bari ku rwego rwiza ndetse banifuzwa n’amakipe menshi akomeye ku mugabane w’i burayi, harimo na rutahizamu Viktor Gyokeres.
Abajijwe ku isinyishwa ry’uyu musore muri Manchester united ; Amorim uri gutoza iyi ikipe kuva muri Werurwe 2020, yatangaje ko ashobora gutekereza kuba yamuzana byibuze mu mpeshyi itaha.
Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru cyandikirwa mu gihugu cya Portigal kizwi nka A Bola, Amorim yavuze ko atazasinyisha umukinnyi n’umwe wa Sporting muri Manchester United muri Mutarama /2025 ndetse anavuga ko hazategerezwa impeshyi itaha kugirango abe yatangira kubitekerezeho .
Hagati aho, Gyokeres amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 17 yakininye Sporting muri shampiyona.
Amorim yahise agira icyo avuga ku mukinnyi Pedro Goncalves watsinze ibitego bine anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego mu mikino irindwi ya shampiyona , aho yemeje ko uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ashobora gukina mu ikipe iyo ari yo yose ku isi.
Aho Amorim yagize ati: “Ashobora gukinira ikipe iyo ari yo yose ku isi ndetse n’umukinnyi uwo ari we wese yakwifuza gutunga mu ikipe ye, kuko ari umukinnyi ukomeye. Nshobora no kuba namujyana ahantu hose nkorera kandi ntansebye.
” Arasetsa cyane gusa byongera umubano bwite. Ariko kandi afite ubwenge bwinshi, ariko agomba no kwibanda kuri Sporting kuko tugomba ku gutwara igikombe uyu mwaka gusa ibi ntibikuraho ko ashobora gukina mu ikipe iyo ari yo yose ku isi. ” Amorim aganira na Sky Sports ishami ryayo mu budage .
United yashyizeho Amorim nk’umutoza mushya uhoraho nyuma yo kwirukana Erik TenHag mu minsi ishize ndetse ihita inatangaza Ruud Van Nistelrooy nk’umusigarire we .
Kuri iki cyumweru, Ruud van Nistelrooy aratoza umikino wa United iwayo kuri Old Trafford ubwo baraza kuba batana mu mitwe na Leicester city ku mukino we wa nyuma nk’umutoza w’agateganyo .
Kugeza ubu igihari ndetse kiri no kugarukwaho muri iyi ikipe ya Manchester unite dni ukwibaza niba Amorim azakomezanya na Van Nistelrooy kuri Old Trafford nk’umwe mu bakozi be bafatanya gutoza iyi ikipe y’amashitani atukura.
