HomePolitics

USA yijeje DRC ubufasha bukomeye bwo kurwanya M23

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , Madame Lucy Tamlyn yongeye gushimangira ko igihugu cye gishyigikiye abaturage ba Kongo ndetse no kurindwa k’ubusugire bwayo .

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X , ku munsi wejo tariki ya 7 werurwe , Lucy yongeye gushimangira umuhate wa dipolamasi uri hagati ya leta ya Washington ahagarariye ndetse n’iya Kinshasa ndetse yizeza abatuye Kongo hari gukorwa ibishoboka kugirango umutekano wayo ugere ku iherezo .

Lucy kandi yagarutse ku butumwa bw’umunyamabanga wungirije wa leta zunze ubumwe z’Amerika uhagarariye leta ya Rubio uherutse guhamagarira isi gukora ibishoboka byose kugirango hashyirwe mu bikorwa agahenge k’imirwano kemeranijweho ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu mu duce tw’imirwano .

Aho yagize ati : ” Tuzakomeza gushyigikira inzira zose zigana ku mahoro muri DRC , ibyo bizakomeza rwose , nta nubwo bizagabanuka cyangwa ngo bihagarare .” Ambasaderi Lucy abinyujije kuri X .

Leta ya Washington iherutse kongera guhamagarira isubukurwa ry’ibiganiro bigamije amahoro bya Nairobi na Luanda kugirango hashakirwe hamwe umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke uri kubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *