USA yategetse bamwe mu bakozi bayo kuva muri Sudan Y’epfo
Leta zunze ubumwe z’Amerika yategetse abakozi bayo bakoraga muri serivisi n’mirimo itari iyo gutabara imbabare muri Sudan Y’epfo kuhava kubera icyuka cy’intamabara gikomeje gututumba muri iki gihugu .
Ku munsi wejo nibwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko imirwano ikomeye igiye kongera kubura umurego muri iki gihugu hagati y’impande zihanganye ndetse ko hari n’amakuru yuko na bamwe mu baturage bo muri iki gihugu bamaze guhabwa intwaro zirimo imbunda kugirango bitegure intambara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo Amerika yatangaje ko kubera impamvu z’umutekano utizewe uri muri iki gihugu itegetse ko abakozi bayo bakora mu mirimo itari iyo kwita ku babaye bagomba guhita bataha bwangu .
Impuguke mu bya politiki zishimangira ko iyi mirwano ikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu ishobora kuzasubiza inyuma inzira z’amasezerano y’amahoro yendaga gusinywa hagati y’impande ebyiri zihanganye ari zo urwa Perezida Salva Kiir na Gen. Riek Machar .
Mu mwaka wo mu 2018 , aba bagabo bombi bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara y’abasivili yari imaze imyaka 5 muri iki gihugu igahitana ibihumbi magana by’abaturage b’iki gihugu gusa guhera mu mwaka ushize yongeye kubura umurego .
Sudan Y’epfo yiyongereye mu bindi bihugu byo ku isi mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwitandukanya n’igihugu cya Sudan ,gusa nyuma y’imyaka ibiri gusa iki gihugu cyinjiye mu ntambara yishe abarenga 400, 00 ahanini yaturutse ku makimbirane yari hagati ya Salva Kiir na Riek Machar .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?