USA yasabye M23 n’ u Rwanda kuvana ingabo zabo muri DRC
Umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika , Antony J. Blinken, yahamagariye M23 n’u Rwanda guhagarika imirwano no kuva mu birindiro byabo biherereye muri DRC.
J. Blinken, yatangaje ibi nyuma y’ikiganiro kuri telefoni ku wa gatanu, tariki ya 27 Ukuboza, yagiranye na Perezida Félix Tshisekedi ku kibazo cy’ibibazo bibera mu burasirazuba bwa DRC, ni no muri urwo rwego Amerika yahamagariye M23 n’u Rwanda guhagarika imirwano no kuva mu birindiro byabo muri DRC.
Uyu munyacyubahiro w’umunyamerika yashimiye Perezida Tshisekedi ku bw’ubwitange yagize muri gahunda ya Luanda, iyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço, ndetse ko kandi we yari yiteguye kujya mu biganiro byo ku ya 15 Ukuboza.
Blinken ntiyatinye no kwemeza aho Amerika ihagaze, avuga ko umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda zigomba guhagarika imirwano no kuva mu birindiro byabo byose biherereye mu burasirazuba bwa DRC.
Antony J. Blinken ariko yanashishikarije Perezida Tshisekedi gukomeza kwatsa umuriro ku mutwe w’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo kuwuca intege ndetse no kubuza gukomeza kwigarurira uduce dutandukanye .
Blinken atangaje ibi nta ni cyumweru gishize , uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kanama gashinzwe umutekano agaragaje ko ahangayikishijwe nuko M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru .
Mu minsi ishize , Igisirikare cy’u Rwanda cyanyomoje amakuru yavugaga ko hari umusirikare wayo witwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu wabarizwaga mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda kandi ko yafatiwe mu ntambara yabereye hagati ya Mombasa na Ndoluma waba warafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.
Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.