USA yasabye abaturage bayo bari muri Kinshasa guhunga bwangu!
Mu kanya gashize , Ibiro by’ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika bimaze gutangaza ko byamaze kugabanya umubare w’abakozi bakora umunsi ku munsi muri iyi Ambasade ndetse biburira abanyamerika bari muri Kinshasa gukora uko bashoboye bagahunga iki gihugu kubera impamvu z’umutekano .
Mu itangazo iyi ambasade imaze gushyira ahagaragara , iyi ambasade yabwiye abayigana umunsi ku munsi ko yagabanije abakozi bakora mu buryo bw’imbonankubone ku biro kubera ikibazo cy’umutekano muke ndetse n’icyuka cy’intambara cyiri gututumba muri Kinshasa .
Ambasade ya USA muri DRC yanaburiye abantu bose bafite ubwenegihugu bw’iki gihugu kwihutira gusohoka mu mujyi wa Kinshasa kubera ko umutwe wa M23 ukomeje kototera ibice bituriye uyu murwa mukuru Kinshasa .
Iyi ambasade yanamaze gutangaza ko kubera ikibazo cy’umutekano , itari bukomeze gukoresha ibizamini by’ibazwa ryo ku munwa ku bari kwaka ibyangombwa byo gusohoka igihugu [ VISA] muri iki gihe cy’imyivumbagatanyo .