USA yaragagaje ko umudepite wayo uherutse mu Rwanda na DRC atari intumwa idasanzwe ya Perezida Trump
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasobanuye ku wa kabiri ko umudepite mu nteko inshinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika witwa Ronny Jackson uherutse gusura u Rwanda atigeze agirwa intumwa idasanzwe y’iki gihugu .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugorabo wo ku munsi wejo, iyi ambasade ifite icyicaro wejo i Kinshasa yashimangiye ko Ronny Jackson ahagarariye Kongere y’Amerika gusa ndetse kandi ko atari intumwa idasanzwe, kuko uyu ari umwanya ushyirwaho na Perezida wa USA unakemezwa na Sena kandi ko ntabyo yagizwe.
Ambasade yemeje ko yaba yo cyangwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika itigeze imugaragaza nk’intumwa idasanzwe “mbere, mu ruzinduko, cyangwa nyuma y’uruzinduko rwe yagiriye muri DRC no mu Rwanda ndetse ko nayo yatunguwe no kumva yitwa atyo.”
Ronny kandi yasuye DRC nka kimwe mu bihugu bigize komite y’ububanyi n’amahanga y’umuryango w’abibumbye na komisiyo ishinzwe Afurika.
Ibi bisobanuro bije nyuma y’amagambo yavuzwe na perezidansi ya Kongo yerekanaga Bwana Jackson nk ’ “intumwa idasanzwe ya Donald Trump,” nyuma y’uruzinduko aherutse kuhagirira ndetse no bindi bihugu muri Afurika yo hagati, harimo DRC, u Rwanda, Congo-Brazzaville, u Burundi na Uganda.
Ni no kuri uyu munsi kandi , Ronny asanzwe ari umudepite mu ishyaka ry’abarepubulike yabwiye komite y’inteko ishinga amategeko ko uburasirazuba bwa DRC bwahindutse akarere “katagengwa na gato na DRC “, ndetse ko abayobozi ba Kinshasa “batagifite uburyo bwo kugenzura iki kibazo.”
Bwana Jackson yanashinje ibihugu byinshi bituranyi bya DRC birimo Uganda, u Rwanda, n’Uburundi gukoresha umutungo w’amabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa Kongo, agira ati: “Abantu bose barabikora, kandi nta kintu na kimwe kibabuza.”
Ronny kandi yanibajije kandi ku bworohe bw’ingabo z’Abanyekongo imbere y’umutwe witwaje intwaro M23, aho yavuze ko zitajya zataka mu buryo bukomeye M23 kugeza aho avuga ko mu bihe bimwe na bimwe, “abasirikare ba Kongo bahunga M23.”