USA yamaganye icyo yise ubushotaranyi bw’ u Rwanda kuri DRC
Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaganye icyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byumwihariko ikoreshwa rya misile kaburiwe mu ntambara ya FARDC na M23 ndetse n’umubare munini w’abasirikare b’u Rwanda ukigaragara muri kiriya gihugu .
Ibi bikubiye muri raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umutekano muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya USA ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 15 / Mutarama /2025.
Muri iyi raporo kandi leta ya Washington inashimangira ko yisunze ibiherutse kuva muri raporo yakozwe n’impuguke z’umuryango w’abibumye zizobereye mu by’umutekano w’aka karere by’umwihariko mu bibazo bimaze kuba uruhererekane byo muri DRC .
USA yumvikana yamagana ikoreshwa rya misilie karahabutaka z’u Rwanda ku butaka bwa DRC ndetse inahamagarira u Rwanda guhagarika ibyo bikorwa ndetse no gukura ingabo zarwo zibarizwa muri iki gihugu mu maguru mashya .
Leta ya USA yongeye kwamaganira kure ndetse inasaba ko hahagarikwa urujya n’uruza rw’ingabo z’u Rwanda zijya muri DRC bitemewe n’amategeko mpuzamahanga agena ubusugire bw’ibihugu ndetse inamagana ubufasha ubwo ari bwose buhabwa umutwe w’inyeshyamba za M23 .
USA yanamaganiye kure ubufatanye bw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] ndetse n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze jenoside mu Rwanda wanafatiwe ibihano bikakaye na leta zunze ubumwe z’ Amerika .
Kurundi ruhande , Mu kiganiro yaraye atanze , Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ibibazo bikigaragara mu burasirazuba bwa DRC bikenewe gukemurwa biturutswe mu mizi ndetse hakanagenderwa ku bimenyetso ndetse n’ukuri kuruta kwitana ba mwana .