USA : Umugabo wamaganaga imikorere ya ChatGPT yasanzwe yapfuye
Suchir Balaji wahoze ari umukozi uhoraho w’ikigo cya OpenAI gusa akaza kureka akazi ahubwo agakomeza kumvikana anenga imikorere ya Chat GPT yasanzwe yapfiriye mu nzu yabagamo mu mujyi wa San Francisco muri leta zunze ubumwe z’America .
Umurambo wa Suchir Balaji w’imyaka 26 wavumbuwe ku ya 26 Ugushyingo nyuma y’uko abapolisi bavuze ko bakiriye telefoni y’umuntu utashyiriwe hanze imyirondoro ibasaba kujya kugenzura ubuzima bwe naho yaba aherereye.
Balaji yari aherutse gushinja OpenAI ikimeze nko guhonyora amategeko mpuzamahanga mu kuvugura sisitemu y’Ubwenge buhangano [AI].
Bivugwa ko yari afite amakuru ahagije yashoboraga gutuma abarega ChatGPT babona ibimenyetso biyishinja mu nkiko, ku buryo Ikigo OpenAI gishinjwa kuba inyuma y’urupfu rwe nubwo Polisi yo yatangaje ko yiyahuye.
Kurundi ruhande ariko , Sosiyete ya OpenAI yagaragaje akababaro gakomeye nyuma y’amakuru y’urupfu rwe.
Aho umuvugizi w’uru ruganda yagize ati: “Twababajwe cyane no kumenya aya makuru ababaje ndetse atanasanzwe uyu munsi, kandi imitima yacu ikomeje kwihanganisha abakunzi ba Suchir muri iki gihe kitoroshye bari kunyuramo .”
Mu Kwakira, ikinyamakuru New York Times cyasohoye ikiganiro cyakoranye na Balaji aho cyari cyerekeye ku kuba sosiyete ya OpenAI yaba yararenze ku mategeko y’uburenganzira bwa muntu muri Amerika nyuma yo gutezimbere ibiganiro bimaze kwamamara bya ChatGPT aho iganira n’abantu kuri interineti ndetse ibi byazamuye ikigero cyuko abantu batacyumva bagishaka kuvugana hagati yabo kandi bihabanye n’amahame nshingiro n’intego za andasi kuko yo igamije guhuza abantu .