HomeOthers

USA : Serwakira yiswe Milton yateye ibura ry’amashyanyarazi rikomeye muri Florida

Abantu miliyoni eshatu babuze amashanyarazi n’impombo z’amazi zirangirika kubera Serwakira Milton yibasiye Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .

Guhera mu ijoro ryo kuwa gatatu kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, umuyaga mwinshi waturukaga ku nkombe z’inyanja washegeshe igice kinini cy’amajyepfo ku buryo butari bwitezwe.Guverineri w’iyi Leta Ron DeSantis yavuze ko Milton ifite ubukana butuma ishyirwa mu rwego rwa gatatu, ariko yizeza ko biteguye guhangana nayo.

Serwakira Milton ibaye imwe muzifite ubukana burusha izindi mu myaka ijana ishize. Yashyizwe mu rwego rwa gatatu ukurikije ibipimo bifatirwaho mu gupima ubukana bwa Serwakira.

Iyi yibasiye Florida, yari ifite umuvuduko wa kilometero 193 mu isaha imwe. Ni ukuvugako ifite umuvuduko uruta kure uw’imodoka tubona mu masiganwa.

Amazu manini, n’amato, yose atuwemo mu bice byinshi bitandukanye byo muri iyi Leta ya Florida yasenyutse ku buryo adashobora gusanwa, Kugeza ubu, abantu bane ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa bazize ingaruka y’iyo serwakira.

Ariko, Guverineri Ron DeSantis yumvikanye atanga ikizere ko biteguye guhangana nayo.

“Dufite ibikoresho byinshi by’ubutabazi n’abakozi biteguye. Kandi twizeye ko ibyo bitaza gukenerwa, ariko bibaye ngombwa, turiteguye. Kandi ibyo si ibya Leta yacu gusa, dufite abasirikare bagera 9.000 hagati ya Florida n’izindi Leta.”

Kugeza ubu impungenge zihari, ni iz’uko hari abantu bashobora kuburira ubuzima bwabo muri ibi biza. Umujyi muto witwa Siesta Key utuwe n’abantu 5.400 ni wo kugeza ubu wakumvikana nk’uwugarijwe n’akaga gakomeye kuko uri mu kirwa.

Uvuye aha ujya ahitwa Tampa Bay ho hatuwe na miliyoni eshatu hari ibirometero 100, abantu baho bari kuburirwa ko badakwiye gusohoka hirindwa ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *