HomePolitics

USA : Perezida Biden yahaye imbabazi abantu 39

Kuri uyu wa kane , tariki ya 12 /Ukuboza ,Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yahaye imbabazi abanyamerika  bagera kuri 39 bari bagiye bahamwa  n’ibyaha bidafite aho bihuriye n’urugomo, ndetse kandi agabanya ibihano by’abandi bantu bagera ku 1,500 bari bafunzwe.

Itangazo ryakubutse mu biro bikuru bya perezida bizwi nka ‘White House’  ryerekanaga  ko iki ari igikorwa cyo kugirira imbabazi bamwe mu bahamwe n’ibyaha bigiye bitandukanye  ndetse ibi bikaba byakozwe hashingiwe ku bubasha perezida  ahabwa n’itegeko nshinga ry’iki gihugu .

Nubwo izi mbabazi zatanzwe n’uyu mukuru w’igihugu ntabwo higeze hatangarizwa ku ka rubanda amazina y’abantu babigizemo uruhare ndetse n’abazihawe .

Itegeko Nshinga rya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryemera ko perezida uriho aba afite ububasha buhagije bwo gutanga ibihano no gutanga imbabazi ku  banyabyaha bakoze bakanahamwa n’ibyaha byagize uburyo byibasiramo Amerika mu buryo bumwe cyangwa se ubundi .

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo,Perezida Biden uri kubyina ava muri ntebe nkuru kurusha izindi muri iki gihugu yahaye umuhungu we Hunter Biden imbabazi zitavugwaho rumwe kugeza magingo aya ndetse zinateza urunturuntu mu baturage .

Perezida Biden yavuze  ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko mu ibazwa rye, Hunter yavuze ko aramutse abababariwe ko yiteguye gusubira mu buzima busanzwe kandi ko yagaragaje ubushake bwo kurushaho gutuma abaturage b’ Amerika bakomera kandi bakagira umutekano ndetse agira n’uruhare atanga mu guhashya byaha bikorwa muri iki gihugu bifite aho bihuriye  n’urugomo n’ibyi biyobyabwenge.

Biden Hunter Jr yari yarakatiwe kubera  guhamwa n’imanza ebyiri nshinjabyaha.

Perezida Joe Biden

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *