Watch Loading...
HomePolitics

USA : Imfungwa ya mbere yari ifungiwe muri gereza ya Guantanamo yasubijwe mu gihugu cyayo

Minisiteri y’ingabo y’Amerika yatangaje ko  umugabo witwa Ridah Bin Saleh al-Yazidi wari ufungiwe muri gereza ya Guantanamo  yasubijwe mu gihugu cye .

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko Bwana Yazidi yari umwe mu bari barafunzwe mbere muri Mutarama 2002.

Nk’uko ikinyamakuru New York Times kibitangaza ngo  Yazidi ntabwo yigeze aregwa icyaha na kimwe ndetse kandi ngo ndetse yimuwe mu gihe hari hashize mu myaka irenga icumi uyu mugabo yemerewe kwimurwa gusa byaraniranye gukorwa

Imiryango mpuzamahanga nka Human Rights Watch na Cage International bo bavuze ko Yazidi yari afungiwe kuri kiriya kirwa cya Guantanamo kuva  cyashingwa bwa mbere mu 2002.

Minisiteri y’ingabo y’Amerika [Pentagon ] ntiyavuze niba uyu mugabo yarekuwe nyuma yuko yemeye icyaha izindi mpamvu zatumye arekurwa .

Kuva mu 2002, gereza ya Guantanamo yakoreshejwe mu gufungwa ndetse no gukorera ikimeze nk’iyicarubozo  ku bantu igihuug cy’Amerika  cyivuga ko ari ibyihebe bigamije guhungabanya umutekano w’iki gihugu .

Iyi gereza yubatswe igihe uwitwa  Bush  yayoboraga USA kugira ngo ifunge abakekwaho no gukurikirana ibyaha by’intambara.

Magingo aya , Impaka zishingiye ku gihe cy’abafunzwe bamara muri iyi gereza nta byaha n’uburyo bukoreshwa mu kubaza no gukuramo umuntu amakuru burimo ku mukuramo amenyo ari muzima ndetse no kumuhata ububabare ndengakamare zirakomeje muri rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *