USA : Igikorwa cya Perezida Joe Biden cyo guha Imbabazi umuhungu We gikomeje gutera urunturuntu
Mbere yo kuva ku butegetsi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yafashe icyemezo gikomeye cyo guha imbabazi umuhungu we, Hunter Biden, ku byaha byose yari akurikiranwaho n’inkiko.
Iki cyemezo cyateje impaka mu gihugu ndetse n’ahandi ku isi, kubera ko cyaba kibaye ikindi gikorwa cyiza cya politiki cyangwa se cyigafatwa nk’icyenewabo kurundi ruhande.
Hunter Biden yari afite imanza ebyiri zikomeye mu rubanza rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri Nzeri 2024, yemereye mu rukiko ibyaha byo kudatanga imisoro, aho yashinjwaga ko atayitangaga nk’uko byari bikwiye.
Mu kwezi kwa Gatandatu 2024, urukiko rwa rubanda rwamuhamije ibyaha byo gutunga imbunda atabifitiye uburenganzira. Icyo gihe, Perezida Joe Biden yavuze ko atazamuha imbabazi z’umukuru w’igihugu, agira ati: “Navuze ko nzubahiriza icyemezo cya jury. Nzabikora rwose! Sinzamubabarira.”
Inkuru zasomwe cyane kurusha izindi
- Fifa yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
Icyemezo cya Biden: Gukumira Ubutabera?
Nyamara, nyuma y’ibi byose, Perezida Biden yahaye imbabazi umuhungu we, icyemezo cyabaye impaka zigezweho mu itangazamakuru no mu muryango wa politiki.
Abadepite bo mu Mutwe w’Abadepite basabye ko habaho anketi kugira ngo barebe niba Perezida Biden akwiye gukurwaho ku butegetsi, bamushinja ko yaba yarakingiye ikibaba umuhungu we. Ariko kugeza ubu, nta bimenyetso bifatika bihari.
Izi mbabazi zatumye benshi bibaza ku buziranenge bw’icyemezo cya Perezida Biden. Abahanga mu by’amategeko n’abanyapolitiki bemeza ko nta kintu na kimwe cyaba kirimo gishobora gukuraho izi mbabazi, kuko byemewe n’amategeko ko umuhungu wa Perezida Biden atazongera gukurikiranwaho ibyaha byose yemwe n’ibyo yari akurikiranweho.
Abatavuga rumwe na Perezida Biden bamaganye cyane iki cyemezo, bavuga ko gikoreshwa mu buryo bwa politiki kandi ko kirimo kutubahiriza ubutabera.
Prof. Claire Finkelstein, umwarimu w’iby’amategeko n’imbonezabitekerezo muri Kaminuza ya Pennsylvania, yabwiye Ijwi ry’Amerika ati : “Birababaje cyane kuko ataretse ngo ubutabera bukore akazi kabwo no kuba yarafashe iki kimezo cya politiki gikomeye. Ntigitanga urugero rwiza. Ububasha bwo gutanga imbabazi ntibukwiye gukoreshwa gutya.”
Nubwo iki cyemezo cya Perezida Biden cyateje impaka nyinshi, si ubwa mbere mu mateka y’igihugu gikuruye umwuka utari mwiza. Mu 1868, nyuma y’intambara ya Civil War, Perezida Andrew Johnson yahaye imbabazi abantu 12,600 bari bararwaniriye kwitandukanya n’igihugu (Confederates), ndetse aba bakaba bararwanye intambara yo kugambanira igihugu bari kuruhande rw’abanzi.
Mu 1974, Perezida Gerald Ford yafashe icyemezo cyo guha imbabazi Perezida Richard Nixon nyuma y’uko yari ashinjwa mu byaha bya Watergate, urugomo rwa politiki ruvuga ku kunyereza amakuru y’abademokarate bari bahanganye na Nixon.
Ford yavuze ko yatekereje neza kugira ngo igihugu gitange urugero rwiza, ariko icyemezo cye cyakomeje gutera impaka mu gihugu.
Kugeza ubu, ibitekerezo ku cyemezo cya Joe Biden biracyari hagati yo kumva ko ari igikorwa cya politiki gikomeye cyangwa se kubona ko ari igikorwa cy’icyenewabo.
Ibi byose byerekana ko ububasha bwo gutanga imbabazi bw’umukuru w’igihugu bushobora kwifashishwa mu gihe cyo gukemura ibibazo by’amateka cyangwa ibya politiki, ariko nabwo bushobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire y’igihugu.