Urutonde rw’ibihugu bito kurusha ibindi ku isi
Ingano y’igihugu n’imwe mu ngingo nyinshi, zigena imibereho n’ubukungu bw’igihugu muri rusange, dushingiye ku bumenyi rusange rero n’iho duhera dutegura urutonde rw’ibihugu bito kurusha ibindi ku isi.
Ibihugu byose bibumbiye mu migabane ishobora kuba ifite ibigera muri 324 ariko ibyemewe n’umuryango mpuzamahanga bikaba bigera kuri 197 nk’uko bigaragara ku migabane 5 ariyo: Afurika, Uburayi ,Aziya, Amerika na Oseyaniya.
Tubibutseko imigabane itanu ariyo iboneka k’urutonde rw’umuryango mpuzamahanga w’abibumbye (UN) ariko hakaba hari n’izindi nyandiko zongeraho umugabane wa Atractique udakunda kubarwa kubera ko ahanini utuwe gusa n’inyamaswa, ndetse n’umugabane wa 7 witwa Zealandia bavuga ko uvumbuwe vuba ukaba ubarizwa mu nyanja ya pasifika mu Burengerazuba bw’isi.
Dailybox yaguteguriye urutonde rw’ibihugu bito kurusha ibindi ku isi .
Muri iyi nkuru, turifashisha imbuga zitandukanye, maze tubagezeho ibihugu 10 birusha ibindi kuba bitoya ku isi nkuko dusanzwe tubibakorera mu gice cyahariwe ubumenyi bw’isi:
1.Vatikani (Vatican), Ni igihugu kibarizwa hagati mu mujyi wa Roma ho mu gihugu cy’Ubutaliyani, kikaba gifite ubuso bwa km². 0,44 gusa n’Abaturage hafi 1,000.
2.Monaco, Cyo Kimwe na Monaco nayo ni umujyi ariko wahindutse igihugu ibyo bita cité-Etat mu rurimi rw’igifaransa. Iki gihugu gifite ubuso bwa km² 2 kikagira n’abaturage barengaho gato 36,000.
3.Nauru, Ni igihugu kiboneka muri (Micronesia) ho muri Oseyaniya.Kikaba gifite ubuso bungana na km² 21 n’abaturage barenga gato 9,300, iki gihugu kikaba cyarahoze cyitwa ‘ile plaisante’.
4.Tuvalu,Ni igihugu giherereye mu nyanja ya Pacifique kikaba gifite ubuso bwa km² 26 kikaba gituwe n’abaturage bagera ku 12,000
5.San Marino, Ni igihugu gifite ubuso bungana na km² 61 kikagira abaturage bagera ku 30,000. Iki gihugu kandi kikaba gikikijwe impande zose n’igihugu cy’Ubutaliyani.
6.Liechtenstein, Nicyo gihugu cyonyine gihererereye mu misozi ya Alps kikaba gifite ubuso bwa km² 160 kikagira n’abaturage bagera ku 38,000.
7.Marshal Islands, Ni igihugu kibarizwa munyanja ya pasifike kikaba gifite ubuso bugera kuri km² 181 n’abaturage barenga 53,000.
8.Saint Kitts and Nevis, Iki gihugu gifite ubuso bugera kuri km² 261 kikagira n’abaturage 55,000
9.Maldives, Iki nacyo ni igihugu kibarizwa mu nyanja y’abahinde kikaba gifite ubuso bungana na km² 298 n’abaturage bangana 427,756.
10.Marta, Ni igihugu kiri ku mwanya wa 10 ku isi kikitwa Marta, kikaba gifite ubuso bungana na km² 316 kikanagira abaturage barenga 408 000.
Ngibyo ibihugu 10 bito kurusha ibindi ku isi rukaba rwarateguwe hifashihshijwe imbuga zitandukanye cyane cyane zivuga ku bumenyi bw’isi muri rusange.