Abasaseridoti n’abihaye Imana muri rusange babuzwa na Kiliziya Gatolika kwivanga mu bikorwa bya politiki kuko bihabanye n’amategeko ndetse n’amabwiriza igenderaho nk’uko bigaragara mu ngingo ya 285 , 1285 mu bika bitandukanye by’igitabo cy’amategeko ya Kiliziya.
Muri iyi nkuru reka turebere hamwe abapadiri babaye abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku isi!
1.Fulbert Youlou, Uyu yabaye perezida wa mbere wa Repubulika ya Congo “Congo Brazzaville” mu 1960 nyuma y’ubwigenge bw’iki gihugu , avaho mu 1964 isimburwa na Alphonse Massamba Debat, aza kwitaba Imana 1972 .
2.Padiri Jean-Betrand Aristide, Uyu yabaye perezida wa mbere muri Haiti watowe n’abaturag mu mwaka 1991 ageza mu 2001, yaje guhirikwa ku butegetsi. Akaba yari umupadiri w’Umusaleziyani.
3.Fernando Armindo Lugo Mendez, Uyu we ntiyari umupadiri gusa kuko yari yaramaze kugera ku rwego rwo kuba musenyeri , yabaye perezida wa Paraguay kuva 2008 kugeza 2012.
4.Fernando Arturo de Merino, Uyu yabaye perezida wa Repubulika y’Abadomikani, kuva 1880 kugeza 1882. Yari perezida wa 21 w’iki gihugu akaba yarabaye Arikiyepisikopi wa Santo Domingo.
5.John Momis, yabaye perezida wa gace gafite ubwigenge bucagase kitwa Bougainvillea ko mu gihugu cya Papau New Guinea mu gihe cy’imyaka 10 kuva 2010 kugera 2020. akaba yarabaye padiri muri Kiliziya Gatolika kuva 1970 kugera 1993.
6.Jozef Gaspar Tizo, Uyu yabaye perezida wa mbere wa Repubulika yigenga y’Abanya-Slovak mu 1939 , nyuma yo kuba Minisitiri w’iki gihugu kigifite ubwigenge bucagase.
Usibye aba babaye abaperezi b’ibihugu , bakaba n’abapadiri mu buzima bwabo , hari nababaye abapadiri n’abanyapolitiki mu buzima bwabo gusa ntibabasha kuba abayobozi b’ibihugu , bakora imirimo irimo kuba nkaba Minisitiri w’intebe, umuyobozi w’inteko ishingamategeko mu mitwe yayo itandukanye, ba guverineri ndetse n’indi mirimo ya Politiki.
IYi NKURU UYAKIRIYE UTE?