
Kuri uyu wa mbere urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko abasore babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa, bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko hagikorwa iperereza ku byo bakurikiranyweho, cyane ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho.
Aba basore bombi,ni Fred Nasagambe na Gideon Gatare, bakurikiranwe nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa w’imyaka 25, wapfuye nyuma yo gusura urugo rwa Nasangambe i Kigali ku itariki ya 29 Nzeri.
Nasagambe w’imyaka 28 na Gatare w’imyaka 29 bakurikiranweho icyaha cyo kwica no kugira uruhare mu bwicanyi, ubu bakaba bafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruvuze ko hari impamvu zifatika zituma hakekwa ko bakoze ibyo byaha.
Mu ntago Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwo rwari rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, kandi ko hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe icyishe nyakwigendera mu buryo budashidikanywaho, rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kayirangwa wari umwana w’imfura mu muryango yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024. Ni urupfu rwatunguranye ubwo yari yagiye gusura inshuti ze bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.
Gatera Junior na Nasagambe Fred bahise batabwa muri yombi. Kuri ubu bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 21 Ukwakira 2024.