uruhuri rw’ibibazo rukomeje koreka Kiyovu Sports mu mazi abira !
Kiyovu Sports, imwe mu makipe afite amateka kandi anakomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, irimo kwibasirwa n’ibibazo bikomeye muri Shampiyona ya 2023-2024.
Iyi kipe, kugeza ku munsi wa 12, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi, bikaba byaratewe ahanini n’ibihano byafatiwe yo kutandikisha abakinnyi bashya kubera kutishyura abahoze ari abakinnyi bayo.
Ibi bibazo byatumye Kiyovu Sports itsindwa imikino irindwi ku buryo yahise ibura amahirwe yo gukomeza kwiruka inyama y’igijombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Mu rwego rwo gushaka impinduka, Kiyovu Sports yahagaritse umutoza Joslin Bipfubusa, ariko nyuma y’igihe gito yagarutse nyuma y’uko ubuyobozi bwatinyaga ko azabarega bitewe n’amasezerano bari bafitanye.
Nubwo uyu mutoza yagarutse, abakinnyi ntibamwemera, ibintu bikaba byarateye urujijo.
Inkuru zikunzwe kurusha izindi
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Mu gihe ikipe yiteguraga gukina na APR FC, amakuru atandukanye avuga ko abakinnyi batakinnye kubera kutishyurwa imishahara y’amezi abiri.
Ikibazo gikomeye ni uko Kiyovu Sports ifite ubukene bw’amafaranga, kubera ko amafaranga yose ya konti yayo yafatiwe kugira ngo bishyuwe umwenda wa Hotel Igitego, aho iyi kipe igomba kwishyura arenga miliyoni 150 Frw.
Hotel Igitego yari ifitanye amasezerano n’iyi kipe yo gucumbikira abakinnyi, ariko nyuma y’amakimbirane ashingiye ku buyobozi iyi ikipe yatangiye kuyishura nabi bigera mu nkiko, aho yatsinze Kiyovu Sports.
Iki kintu nacyo cyiri mucyongeye umubare mwinshi w’amafaranga ikipe igomba kwishiura, ibintu bizahura n’ibibazo by’imyiteguro ya Kiyovu Sports.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Kiyovu Sports irateganya kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu munsi wo ku wa kabiri saa cyenda, aho biteganyijwe ko basobanura byinshi kuri ibi bibazo n’ibyo bateganya gukora imbere y’umukino na APR FC.