Watch Loading...
FootballHomeSports

Urugendo rwo kubura igikombe cya shampiyona kuri Rayon Sports rutangiriye i Huye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025, nibwo ikipe ya Mukura VS yakiriye Rayon Sports bakina umukino usoza igice cyibanze cya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-2025,

Ni umukino wari uw’agapingane cyane ndetse wari wabatijwe derby y’amateka ( Historical derby) bijyanye no kuba aya makipe yombi ari ayo hambere[ Rayon Sports yavutse 1968 mu gihe Mukura yo yabonye izuba 1963].

11 babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Khadime Ndiaye, Serumogo Ali Omari, Ganijuru Elie, Omar Gning, Yousou Diagne , Richard Ndayishimiye, Kanamugire Roger, Iraguha Hadji, Fall Ngagne, Ishimwe Fiston. Adam Bagayogo.

Mukura VS: Sebwato Nicholas(C), Rushema Chris, Niyonzima Eric, Abdul Jalilu, Hakizimana Zuberi, Obed Uwumukunzi, Nisingizwe Christian, Niyonizeye Fred , Jordan Nzau.D, Nsabimana Emmanuel , Mensah Boateng.

Hakiri kare cyane ikipe ya Mukura VS yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 39′ nyuma yo kwatakwa cyane na Rayon Sports ariko ntirangirize mwizamu, ni igitego cya tsinzwe na Jordan Nzau Dimbumba.

Ntibyatinze cyane kubera uburyo ikipe ya Rayon sport yari ifite amakosa menshi mu kugarira ndetse n’amakosa ya hato na hato y’umuzamu Khadime Ndiaye , ikipe ya Mukura yahise ibatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 42 cya Niyonizeye Fred ku makosa y’umuzamu wa Rayon Sports.

Umusifuzi Ngabonziza Jean Paul  wari wayoboye uyu mukino yasifuye ko igice cya mbere kirangiye Abareyo bose babunza imitima batekereza n’iba mu gice cya kabiri baza kwishyura dore ko bari bafite abakinnyi benshi ku ntebe y’abasimbura dore ko nka Muhire Kevin kapiteni wa yo we yari yatagiye kwishyushya mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri abatoza nk’uko byari byitezwe bakoze impinduka aho umutoza Robertinho yahise akuramo Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard na Ishimwe Fiston basimbuwe na Muhire Kevin Kapiteni, Niyonzima Olivier Seif na Aziz Bassane.

Iki gice cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Rayon Sports nka ekipe yashakaga kwishyura byanatumye ba myugariro ba Mukura VS bakora amakosa menshi havamo n’ikosa ryakorewe Aziz Bassane ku mupira warutewe neza na Muhire Kevin maze umusifuzi Ngabonziza Jean Paul  atanga penaliti yinjijwe neza na Fall Ngagne wahise wuzuza ibitego 9 amaze gutsinda .

Mu kugerageza kwishyura Rayon Sports ntibyabakundiye cyane ko Mukura yakinaga yugarira neza ikananyuzamo ikanataka, ibi byiyongereyeho kuba Rayon Sports yatakazaga imipira myinshi ukabona ko bari no kugitutu byavuyemo igihunga.

Uyu ubaye umukino wa mbere Rayon Sports itakaje muri uyu mwaka w’imikino gusa yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 36 , gusa APR FC n’itsinda umukino wa yo w’anyuma w’igice cyibanza cya shampiyona bafitanye n’Amagaju hazasigaramo amanota 2 yonyine hagati yabo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *