EntertainmentHome

Urugendo rw’imyaka 10! Bimwe mu byaranze igitaramo ‘Icyambu season 3’ cya Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi,mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Noheli, yongeye gutaramira imbaga y’abitabiriye igitaramo cye yise “Icyambu season 3” cyaberaga muri BK Arena.

Ni igitaramo cyatangiye mu masaha ya saa kuminebyiri zishyira saa moya kibimburirwa n’umushyushyarugamba Ivan Ngezi , aho yafashije abitabiriye igitaramo kuririmba zimwe mu ndirimbo zo mugitabo, Aha Israel mbonyi yatangiye kuririmba saa moya na mirongwine aririmba indirimbo zigera kuri 25.

Iki gitaramo Kandi cyitabiriwe n’ibyamamare ndetse n’ibikomerezwa bitandukanye, Aho twavuga nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, Apotre Mignonne, abanyamakuru barimo Mutesi Scovia, Umuhanzi The Ben n’umubyeyi we, Aline Gahongayire, Umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda n’abandi.

Ni igitaramo Kandi cyitabiriwe n’abantu benshi guturuka mubihugu bikikije U Rwanda yaba Kenya, Tanzania n’ahandi. dore ko BK Arena yari yakubise yuzuye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa , X mbere y’uko igitaramo gitangira, Israel Mbonyi yamenyesheje abantu ko amatike yaguzwe akarangira, ibintu byerekana ingano y’abitabiriye iki gitaramo.

Israel Mbonyi Kandi, muri iki gitaramo yasangije abantu byinshi ku mateka y’urugendo rw’imyaka icumi amaze akora umuziki, avuga ko muby’ukuri we ubwe Ari ubuhamya bugenda.
Yasobanuriye abanyarwanda ko ubwo yatangiraga umuziki mu Nta kizere yari afite cyo kuzagera Aho ageze ubu.

Yavuzeko ubwo yakoraga umuziki , aherereye mu gihugu cy’ubuhinde, byari bigoye cyane dore ko ngo amwe mu ma salle bakoreragamo yabaga amanitsemo ibigirwamana, ngo ariko ntibimubuze guhimbaza imana.

Aha Kandi yashimiye umwe mu ba producer yakoranye nabo indirimbo zambere zirimo nka “Number one” yanaririmbye, anavugako Ari we wamuguriye guitar yambere yakoresheje.

Muri iki gitaramo Kandi uyu muhanzi yakomoje ku muryango we, avugako ashimishwa n’uko bamushyigikira nubwo badakunda kujya ku mashusho na za camera ariko azirikana uruhare rwabo muri Muzika ye.

Yakomeje anashimira bamwe mubafatanyabikorwa bamuteye inkunga ngo igitaramo cye kigende neza, aha twavuga nka Airtel, World vision n’abandi.

Igitaramo cya Mbonyi, cyaranzwe n’ibyishimo bihambaye, dore ko nawe yagerageje kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane.Yaririmbye indirimbo zirimo , Nina Siri, Number one, nk’umusirikare, Hari ubuzima , icyambu, Umukunzi, Nitaaamini, Ndakubabariye n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi yongeye kwereka abanyarwanda ko ashoboye, Kandi anabashimira ko bamushyigikira, aboneraho no gushimira ikipe ngari y’abaririmbyi , n’abacuranzi bakoranye imyaka icumi yose mu mahoro bakaba bakiri kumwe.

Iki gitaramo cyarangiye saa sita z’ijoro zuzuye, amakuru avugako cyinjije amafaranga agera kuri milioni 73 z’amanyarwanda

Umuhanzi The Ben na Aline gahongayire bitabiriye igitaramo cya Mbonyi.

Appotre Mignonne mu gitatamo cya Israel Mbonyi

Abarimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi

Mu masaha make cyane amatike y’igitaramo cya The Ben yari yamaze gushira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *