Bidasubirwaho uruganda rukora inkweto rwa Nike rwamaze gushyira hanze inkweto zo gukinisha ziri mu bwoko bwa Phantom 6, zimenyerewe ku bakinnyi bazwiho gutsinda ibitego.
Izi ni inkweto zakozwe hagendewe ku bwoko bw’izagiye zikorwa mu bihe bitandukanye harimo nka Phantom GX 1 na 2 ndetse na Luna ya 1 n’iya 2, Phantom 6, rero yakorewe abakinnyi basatira izamu dore ko ari nkweto nziza ijya mu kirenge neza ndetse ikaba ifasha kumva amaguru afashe ku butaka neza.
Kuri iyi nkweto ya Nike Phantom 6, hakoreweho akenda gafasha umukinnyi kuba yakoroherwa no gufunga umupira ni mu gihe kandi uwambaye izi nkweto wese aba yiyumva nk’uwambaye ikirenge kuko ntizimubangamira cyane.
Akandi karusho dusanga kuri izi nkweto ni ikoranabuhanga zikoranye dore ko zikoranye ibituma ibiro bigabanyuka ndetse uzambaye wese aba yumva ahagaze neza cyane biri no mu bifasha kwitwara neza mu kibuga.
Izi nkweto za Phantom 6, zizaba ziboneka mu ngeri zose haba izo hasi ndetse no hejuru aho iziri hejuru zizaba zifite akenda gapfutse akagombambari dore ko gakenerwa cyane ku bakinnyi bakunze gukinira mu twanya duto iyo bacenga cyane.
Ba rutahizamu bagezweho barimo umunya-Noruveje Erling Haaland, ukinira Manchester city ndetse na rutahizamu Alexia Putellas w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Esipanye Bose biteganyijwe ko bagomba kwambara izi nkweto.
Mu kugira icyo bavuga kuri izi nkweto aba bakinnyi bagize bati:
Haaland: “Niba hari ikintu kimwe nakabaye nifuza ku nkweto nkinisha ni ukubona izimfasha kugira imbarutso maze nkatsinda ibitego byinshi, nkeka ko ubu izi nkweto za Phantom 6 zizamfasha kwita kuri ruhago maze ibindi byose bikajya ku ruhande.”
Alexia Putellas yunze mu rya Haaland maze agira ati: ” Ushobora kumva itandukaniro hagati yo gukinisha izindi nkweto ndetse n’izi za Phantom 6. Bitewe n’aka kenda kari hejuru nkeka ko nta hantu na hamwe ntashyira umupira mbishatse. Nkeka ko abakinnyi bakunda gusatira izamu bazahita bakunda izi nkweto kuko zifasha mu gucenga, gutanga imipira ndetse no gutera amashoti.”
Nubwo inkweto zose zimenyerewe, izi za Phantom 6 zo zifite umwihariko dore ko zisa neza, ukurikije amabara zahawe ndetse n’uburyo zubatsemo bituma zigira isura nziza maze uzambaye akaba aberewe mu kibuga.
Biteganyijwe ko guhera ku italiki ya 12 Kamena uyu mwaka ari bwo uruganda rwa Nike ruzashyira hanze inkweto za Phantom 6 zizaba ziri mu bwoko bwose haba mu bana ndetse no mu bakuru.