Urubanza rwa Fatakumavuta rwimuriwe ku italiki 05 Ugushyingo 2024

Umunyamakuru Sengabo jean Bosco, uzwi nka Fatakumavuta yasabye urukiko ko urubanza rwe rwakimurwa kubw’impamvu zahise zemerwa n’urukiko.
Kuri uyu wa kane wa tariki 31 Ugushyingo 2024, mu masaha y’igitondo, nibwo umunyamakuru Sengabo jean Bosco yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa kicukiro, aho yari agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rye.
Mumpamvu zatanzwe n’umwunganizi we mu mategeko, yavuze ko batabonye dosiye igaragaza neza ibyo akurikiranweho. Yakomeje avugako , iyi dosiye yagiye yongerwamo ibindi bintu bitandukanye bityo ko bakwiye umwanya n’igihe cyo kubiganiraho no kubyiga ngo bamenye uko biregura.
Nyuma yo gusobanura izi mpamvu zose, umwunganizi mu mategeko wa Fatakumavuta yasabye ko urubanza rwakimurwa rukazaba mu cyumweru gitaha.
Ubushinjacyaha bwabwiye aba bombi ko ibiri muri dosiye baregwa bamaze kubibazwaho Kandi bisobanutse, byumvikana ko nta mpamvu nimwe yabuza urubanza kuba.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Fatakumavuta rusubikwa rukazasubukurwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, taliki 05 Ugushyingo 2024.
Fatakumavuta arashinjwa ibyaha birimo gutukana, kwibasira bagenzi be, gukwirakwiza imvugo zihembera urwangano akoresheje imbuga nkoranyambaga, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge kizwi nk’urumogi.