UN yashinjije M23 ibyaha byo kwica no gufata ku ngufu abana muri Bukavu
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje ryo ryamaganye ibikorwa by’umutwe w’inyeshyamba za M23 byo guhonyora uburenganzira bw’abana batuye mu mujyi wa Bukavu umaze iminsi mike wigaruriwe n’uyu mutwe .
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 i Geneva mu Busuwisi , Umuvugizi w’ibiro bya Komisiyo y’iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Bwana Ravina Shamdasani yamaganye ibikorwa by’uyu mutwe anemeza ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga arengera umwana n’ikiremwamuntu muri rusange.
Aho yagize ati : ” Turamagana ibikorwa by’umutwe wa M23 nyuma yuko twabaruye abana benshi bitabye imana bishwe n’umutwe wa M23 nyuma yuko wari umaze kwinjira mu mujyi wa Bukavu mu cyumweru gishize , Turahamagarira u Rwanda n’umutwe wa M23 bafatanije kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga y’ikiremwamuntu .
Umuryango w’abibumbye kandi wanamaganye ibikorwa by’umutwe byo kwinjiza abana bato mu gisirikare ku gahato ndetse no gukora ibindi byaha by’intambara birimo kwica , gusahura no gufata ku ngufu abasivili.
Ku munsi wo ku cyumweru nibwo umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kwigarurira umujyi wa Bukavu utuwe n’abarenga miliyoni 1 .3 nyuma yo gufata uwa Goma uherereye nko mu bilometero 101 ugana mu mujyaruguru yawo .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?