HomePolitics

UN yasabye M23 gusubiza DRC uduce twa Goma , Walikare na Bukavu yafashe

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi katangaje ko kamaganye ibitero bya M23 mu duce two mu ntara za Kivu y’Amajyarugu n’amajyepfo bikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge k’imirwano gahuriweho ndetse kanasaba uyu mutwe gusubiza leta Kongo ibice bya Goma , Walikare na Bukavu wamaze kwigarurira .

Mu itangazo ry’ibyavuye mu nama rigenewe abanyamakuru kashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Werurwe , akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi ahanini kibanze ku buryo bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro nimero 2773 wo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo .

Muri uyu mwanzuro harimo ingingo z’uko leta y’u Rwanda igomba guhagarika ubufasha bwose yageneraga umutwe wa M23 ndetse n’uyu mutwe ukemera kurambika ibirwanisho hasi bijyana no gusubiza mu maboko ya leta ya Kinshasa uduce wari wigaruriye .

Aka kanama kandi kongeye kwitsa ku kuba leta ya Kinshaka igomba kujya mu biganiro by’amahoro n’iya Kigali ndetse hagakomeza kubahirizwa inzira zose zo gushyira mu bikorwa ibiganiro bya Nairobi na Luanda .

Kurundi ruhande ariko, leta ya Kongo nayo yongeye kwibutswa ko igomba guhagarika ubufasha ubwo ari bwose yahaga umutwe w’inyeshyamba wiyise urwanira ku mahame ya demokarasi ndetse ngo ukaba ufite intego zo kubohora u Rwanda uzwi nka FDLR ndetse ngo ibi bigomba no gushyira mu bikorwa ingamba zose zigamije kuwaka intwaro no kuwurandura burundu .

Ni kenshi leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ko uyu mutwe upanga guhungabanya umutekano warwo bijyanye nuko washinzwe na bamwe mu basize baruhekuye mu gihe cya Jenoside yakorewe ndetse ngo aba banagira uruhare mu kuyikwirakwiza hirya no hino mu burasirazuba bw’iki gihugu binajyana no kwica abo mu bwoko bw’abatutsi .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *