Umwana w’imyaka 13 ukomoka muri Ukraine yanze guha ikiganza ndetse no kwifotoranya n’ukomoka mu Burusiya

Umwana w’imyaka 12 ukomoka mu gihugu cya Ukraine yanze kwifotoranya , guhagararana ndetse no guhana ibiganza n’ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya kubera intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine na n’ubu ikaba irimbanyije.

Kuva tariki 24 Gashyantare 2022 , igihugu cy’Uburusiya cyagabye ibitego kuri Ukraine biturutse ku makimbirane hagati y’ibi bihugu yo muri 2014, na mbere y’aho, kuva iyi ntambara yatangira harabarurwa ubutaka bungana na 20% bwa Ukraine bwigaruriwe n’Uburusiya, ndetse utibagiwe n’impunzi zitagira uko zingana hirya no hino mu Burayi nyuma y’imyaka 77 ntantambara igaragara i Burayi.

Uyu mwana ukomoka muri Ukraine yanze guha ikiganza ndetse no kwifotoranya n’ukomoka mu Burusiya nyuma yo gutsindwa mu mikino ya Karate yaberaga muri Esipanye aho uyu mwana w’Umurusiya yari yegukanye umudali w’azahabu mu gihe uyu ukomoka muri Ukraine yari yegukanye uwa Buronze.

Uyu mwana ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya witwa Igor Grogriev yari yitabiriye aya marushanwa ku gitike ntagihugu ahagarariye cyane ko igihugu cye cyaciwe mu mikino yose kubera iyi ntambara kiri kurwanamo na Ukraine.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate muri Ukraine ryashimiye bikomeye uyu mwana wakoze ibi aho bagize Bati “Iki ni igihembo cya mbere cyo kuri uru rwego kuri Yevhen Melnik(Uyu mwana w’Umunya-Ukraine), mu busanzwe ibihembo nk’ibi biribukwa mu buzima, ariko rero iki gihembo ntikizibukwa gusa n’uwatsindiye umudali.”

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *