Umwana umwe muri batandatu atuye mu duce tw’intambara : UNICEF

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ryatangaje ko abagera kuri miliyoni 473, cyangwa  [umwana umwe kuri batandatu ] batuye mu duce tw’amakimbirane ku isi.

UNICEF yavuze ko umubare w’abana baba mu turere tw’amakimbirane wikubye kabiri  ukava ku ijanisha ryo ku 10% mu myaka ya za 90 ugera kuri 19 ku ijana muri iki gihe.

Umuyobozi mukuru wa UNICEF, Madame Catherine Russell yagize ati: “uyu mwaka wa 2024 ni umwe mu myaka mibi yabayeho byumwihariko ku bana batuye mu duce tw’amakimbirane mu mateka ya UNICEF – haba ku mubare w’abana bagizweho ingaruka ndetse n’urwego rw’imibereho yabo.”

Ku bwa Russell, umwana ukurira mu duce tw’amakimbirane birashoboka cyane ko atazagera ku ishuri, ko ashobora guhura n’imirire mibi, cyangwa kuba yatorongera akava iwabo mu rugo  ugereranije n’umwana uba ahantu hatarangwa n’amakimbirane.

Mu ntambara ikomeye ya Isiraheli kuri Gaza by’umwihariko, byibuze abana 17,492 bishwe mu mezi agera kuri 15 iyi ntambara imaze.

Raporo ivuga ko mu mpera za 2023, abana miliyoni 47.2 bavanywe mu byabo kubera amakimbirane n’urugomo.

UNICEF yatangaje ibi ku wa gatandatu mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera ku isi hose, nko muri Gaza, Sudani na Ukraine, n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *