Umuzamu w’Amavubi Ntwari Fiacre uri mu bihe bibi agiye kubona indi kipe yerekezamo
Umuzamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda akaba n’umuzamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Ntwari Fiacre ashobora gutandukana n’ikipe ya Kaizer Chiefs nyuma yo kugirwa umuzamu wa Gatatu w’iyi kipe yaraje ari umuzamu wa mbere.
Uyu muzamu wakiniye amakipe atandukanye Kandi anakomeye hano mu Rwanda arimo Intare(2016-2017), APR FC na Marines FC(2017-2021) , AS Kigali (2021-2023), na TS Galaxy muri Africa y’Epfo amakuru aravuga ko ashobora kwerekeza muri Arabie Saoudite cyangwa mu gihugu cya Kazakhstan muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri icyo gihugu.
Amwe mu mavomo Yagize Ati “Si umukinnyi wacu ariko izinarye riri mu yo twahawe n’abantu imiterere ye ihuye cyane n’isabwa ku munyezamu . Hari rero amahirwe yabonetse harimo n’ayo tugomba gusubiramo bigendanye n’aho azerekeza ku isoko ry’abakinnyi ritaha.”
Iri vomo rikomeza rigira riti “Bizajyendana ariko n’ibyo abamutuzaniye basabye. Turabiziko atari kubona umwanya uhagije wo gukina, ariko amafaranga azamutangwaho na yo arumvikana.”
Uyu muzamu akigera muri Kaizer Chiefs yabanje kuba umuzamu ubanza mu kibuga ariko nyuma y’imikino Irindwi yari amaze kwinjizwa ibitego 11, byanatumye agirwa umuzamu wa Gatatu byagiye binahurirana no kwinjizwa ibitego mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi mu gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse n’icy’Afurika.
Mu mikino ibiri aherutse gukina mu Mavubi, Ntwari Fiacre yijijwe ibitego Bitatu , Bibiri ku mukino wa Super Eagles(Nigeria) ndetse n’igitego kimwe ku mukino wa Lesotho, yose yabere muri sitade Amahoro mu marushanwa yo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Lata Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico.