FootballHomeSports

Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye umusaruro we ukomeje kwibazwaho!

Umuzamu ukomoka mu gihugu cya Senegal ukinira Rayon Sports Khadime Ndiaye akomeje kutishimirwa n’abafana kubera kutitwara neza no gutsindwa ibitego mu buryo budasobanutse.

Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 29 Werurwe 2025 , kuri sitade Amahoro ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS yabatsinze mu mukino ubanza wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, ni umukino wari wakaniwe cyane n’Abareyo bijyanye n’icyo wari uvuze ku gutwara igikombe.

Hari abemeza ko yabanje gutsindwa mu myiteguro aho ngo yaba yashyize imbaraga mu gutegura umukino hanze no kurwana no kuzuza sitade Amahoro, gusa ibi ntashingiro rinini wabiha cyane ko bitabujije ikipe gukora imyitozo cyangwa se ngo bibuze umutoza gukora ibyo yagombaga gukora.

Rayon Sports yabanje gutsinda igitego kirangwa ni igitego cyari cyinjijwe na Biramahire Abbedy ku munota wa 34′ , iyi kipe yakomeje kwataka ariko ntakubona igitego cyari gutuma ibona atatu y’umunsi ari nabyo byavuyemo kuvumbwa igitego na Mukura VS cya Samson Ayilara Oladosu ku munota wa 75′ w’umukino , gusa Khadime Ndiaye ntiyishimiwe n’abafana kuri uyu mukino.

Uyu musore amaze iminsi atsindwa ibitego mu buryo budasobanutse nubwo yashyiriweho amafaranga mu gihe azajya asoza umukino nta gitego yinjijwe, kuri uyu mukino igitego yatsinzwe yari yataye izamu mu buryo bugaragara kuko umupira yatewe ntiwari uremereye ahubwo byatewe n’uburyo yari ahagazemo, ndetse uyu muzamu yagiye afatwa video inshuro nyinshi hagati mu mukino yataye izamu ibintu abafana ba Rayon Sports batari gukozwa ndetse n’abasesenguzi b’umupira w’u Rwanda.

Gutakaza umukino wa Mukura VS, iyi kipe yambara ubururu n’umwe byayishyize mu bibazo bikomeye kuko APR FC nitsinda umukino wayo wa Vision FC haraza guhita hasigaramo inota rimwe hagati yayo.

Rwanda Premier league Table

1.Rayon Sports: 46
2.APR FC: 42
3.AS Kigali: 34
4.Gorilla FC: 33
5.Mukura VS: 33
6.Police FC: 32
7.Rutsiro FC: 32
8.Etincelles FC: 27
9.Gasogi United: 27
10.Muhazi United: 26

11.Amagaju FC: 26
12.Musanze FC: 25
13.Bugesera FC: 24
14.Marines FC: 22
15.Kiyovu Sports: 18
16.Vision FC: 16

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *