Umuyobozi w’umusigire wa Hezbollah yatanze ubutumwa bwaciye amarenga y’ikintu gikomeye nyuma yo kwicwa kwa Nasrallah
Umuyobozi wungirije wa Hezbollah yemeje ko uyu umutwe witwaje intwaro wo muri Libani witeguye guhangana n’ibitero byo ku butaka bya Isiraheli, nubwo umuyobozi wawo ndetse n’abayobozi bakuru benshi bishwe.
Kuri uyu wa mbere, Sheikh Naim Qassem ubwo yatangaga ubutumwa bwo guhumuriza abanashyaka b’uyu mutwe ,mu ijambo rye mu ruhame yatangaje ko Isiraheli itigeze ikubita hasi na gato ingufu za gisirikare za Hezbollah.
Uyu muyobozi yashimangiye ko kandi Ibikorwa bya Hezbollah byakomeje ku muvuduko umwe ndetse n’ibindi byinshi kuva aho umuyobozi Hassan Nasrallah yiciwe ku wa gatanu.
Yongeyeho ko Hezbollah izashyiraho ubuyobozi bushya vuba binyuze mu buryo bwayo bw’imbere nkayo ubwayo , ndetse ko guhitamo ubuyobozi bushya ari ibintu bisobanutse .
Qassem yagize ati: “Turiteguye rwose, niba Abisiraheli bashaka kugaba igitero ku butaka, ingabo zo guhangana nazo ziriteguye.”Qassem yakomeje avuga ko Hezbollah izakomezanya n’intego zayo nyamukuru nubwo hariho n’intego za Isiraheli zo guteza akaduruvayo n’ibitero n’ubwicanyi byibasiye abasivili muri Libani.
Yongeyeho Ati: “Isiraheli irimo gukora ubwicanyi mu turere twose twa Libani kugeza igihe nta nzu isigaye idafite ibimenyetso by’igitero cya Isiraheli kirimo , Isiraheli yibasiye abasivili, ambilansi, abana ndetse n’abasaza. Ntabwo irwana n’abarwanyi, ahubwo ikora ubwicanyi. ”
Qassem yashimangiye kandi uruhare rwa Amerika, yise umufatanyabikorwa na Isiraheli, binyuze mu nkunga itagira imipaka umuco, politiki, imari iha leta ya Tel Aviv.Umuyobozi wungirije ubwo yasozaga ubutumwa bwa videwo yagize ati: “Tuzatsinda, nk’uko twatsinze mu guhangana na Isiraheli mu 2006.”
Icyakora, Khodr yavuze kandi ko Hezbollah igomba kongera kwiyunga nyuma y’ubwicanyi bw’Abisiraheli bwangije ubuyobozi bwabwo. uyu mutwe witwaje intwaro ugomba kandi gusuzuma niba hari uburyo wakoresha imbunda z’intwaro – harimo na misile ndende – kurwanya ingufu za gisirikare za israel zimaze kwangiza Libani.
Mu byumweru bibiri bishize abantu barenga 1,000 biciwe mu gitero gikaze cya Isiraheli ahanini byibasiye amajyepfo n’iburasirazuba bwa Libani.Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yavuze ko Tehran itohereza ingabo muri Libani cyangwa Gaza guhangana na Isiraheli, nubwo Isiraheli yahateye ibisasu .
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nasser Kanaani, yagize ati: “Ntibikenewe kohereza ingabo z’inyongera cyangwa z’ubwitange za Repubulika ya Kisilamu ya Irani.” Yongeyeho ko Libani n’abarwanyi bo mu turere twa Palesitine “bafite ubushobozi n’imbaraga zo kwirwanaho kuri icyo gitero”.
Kurundi ruhande Akizirikana ibyo, yavuze ko Beirut yiteguye kohereza ingabo mu majyepfo y’igihugu kugira ngo zishyire mu bikorwa icyemezo cy’umuryango w’abibumbye kigamije gukumira intambara na Isiraheli mu kurangiza intwaro za Hezbollah mu majyepfo y’umugezi wa Litani.
Mikati yavuze ko Libani yiteguye gushyira mu bikorwa byimazeyo Umwanzuro w’umuryango w’abibumbye n’uwa akanama gashinzwe umutekano ku isi wo kohereza ingabo mu majyepfo y’umugezi, uri nko ku birometero 20 uvuye ku mupaka w’amajyepfo ya Libani.