Umuyobozi wa Tanzania Premier League yeguye nyuma y’uko perezida ubwe yinjiye mu kibazo cya Young na Simba SC

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yahuye n’ubuyobozi bwa Young Africans na Simba SC kugira ngo bazemere gukina umukino wo kwishyura wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania (Tanzania Premier League) wasubitswe nyuma y’uko Simba SC yanze gukina.

Uyu mukino wari uwo ku munsi wa 23 wa Shampiyona, wari uteganyijwe gukinwa tariki 08 Werurwe 2025, ukabera kuri Uwanja wa Mkapa , waje gusubikwa kubera ko Simba SC yangiwe gukora imyitozo na yo birangira yanze gukina umukino cyane ko ibyemererwa n’amategeko nk’uko yabigaragaje mu itangazo yashyize hanze.

Muri iryo tangazo bishyingikirije ingingo ya 17(45) iri mu mategeko agenga Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania , ivuga ko “Ikipe yasuye ifite uburenganzira bwo kwitoreza ku kibuga umukino uzaberaho byibuze rimwe mbere y’umunsi w’umukino.” Gusa ibyo Young Africans ntiyabikozwaga.

Perezida Samia Suluhu yinjiye muri iki kibazo nyuma y’uko Young Africans yari yinangiye ku mwanzuro wa Tanzania Premier League, byanatumye umuyobozi w’inama nkuru wayo ‘Steven Mnguto’ yegura.

Indi mpamvu ishobora kuba iri gutuma iyi Young Africans imaze gutwara Shampiyona ishatu zikurikiranya itinya gukina n’uko ishobora gutakaza umwanya wa mbere cyane ko irusha inota rimwe Simba SC mu gihe hasigaye imikino irindwi Shampiyona igashyirwaho akadomo.

Nyuma y’ubu buhuza bwakozwe na Perezida ubwe wa Tanzania umukino biteganyijwe ko uzaba tariki 25 Kamena 2025.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *