Umuyobozi wa SONARWA akurikiranyweho kunyereza angana na Miliyoni 117 Frw

RIB yemeje ko Uwayoboraga kompanyi itanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda ya SONARWA yatawe muri yombi azira ibyaha birimo kunyereza arenga miliyoni 117 z’amafaranga y’u Rwanda .

Amakuru agera kuri Dailybox avuga ko uwatawe muri yombi ari uwitwa Rees Kinyangi Lulu akaba yari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance ndetse ko iki gikorwa cyo ku muta muri yombi ko cyimaze iminsi kibaye kuko ngo yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024 nkuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rubitangaza.

Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi ari  hamwe n’uwari umucungamutungo  witwa Aisha Uwamahoro  bafatanyaga inshingano zo gucunga umutungo muri Hotel yitwa Hotel Nobilis isanzwe iri mu maboko ya Sonarwa .

Ifungwa ry’aba kandi ryahamijwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry wemereye kimwe mu batangazamakuru byandika hano mu Rwanda ko aya makuru ari impamo .

aho yagize ati : “Ni ukuri. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro”. nkuko tubikesha igihe .

Magingo aya dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo iperereza rikomeje.Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ku rundi ruhande, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko kitarenze miliyoni 5 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance, Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *