Umuyobozi bwa Premier League bwagize icyo buvuga ku kugabanya amakipe akava kuri 20 agashyirwa kuri 18

Umuyobozi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza, Richard Masters yatangaje ko nta gahunda nimwe ihari yo kugabanya umubare w’amakipe akina Premier League.

Ibi yabitangaje mu gihe Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi “FIFA” iteganya kongera umubare w’amakipe ikina igikombe cy’Isi cy’ama-club akava kuri 32 akaba yagera kuri 48 cyangwa kuri 64.

Uretse FIFA itekereza ibyo n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi “UEFA” iteganya kongera umubare w’imikino ikinwa mu cyiciro cya “League Phase” ikaba yava ku munani ikagezwa ku 10.

Ibi byatuma bigora amakipe afite imikino myinshi y’imbere mu gihugu cyane mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse no muri Esipanye.

Umuyobozi wa Premier League Richard Masters yagize Ati “Premier League ntishobora kugabanya amakipe ngo agere ku makipe 18 keretse ari twe ubwacu twabyemeye. FIFA na UEFA bagomba kubyumva.”

Premier League yashinzwe mu mwaka 1992 .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *