FootballHomeSports

Umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani yagize icyo avuga ku makuru amwerekeza muri Rayon Sports

Umuvugizi ‘w’Abafana B’ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” Jangwani Frank yahakanye amakuru avuga ko yaganiriye n’abakunzi b’Areyosiporo barangajwe imbere na Gacinya Chance Dennis kugirango ayerekeze muri iyi kipe.

Nk’uko amakuru yabivugaga yavugaga ko uwayoboye Rayon Sports akaba no mu buyobozi bwayo uyu munsi yamuganirije hagamijwe kumuzana mu ikipe ya Rayon Sports, cyane ko asanzwe anakorana n’uyu mugabo mu bindi bitari Sports.

Bikavugwa ko bamuhaga arenga miliyoni 5 agashyika kuri miliyo 10, kugirango gusa akunde atere umugongo ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” aze muri Rayon Sports byari kuzamura umwuka mwiza wa Derby kuri iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Mu kiganiro na Fine FM Rwanda uyu muvugizi w’abafana ba APR FC yavuze ko ibyo bitashoboka , ahera ku bijyanye n’amafanga byavuzwe ko yari buhabwe avuga ko ayo mafaranga ari make kuri we ndetse anongeraho ko wagura umufana ariko utagura umukunzi w’ikipe.

Yakomeje agira Ati “biragoye ko na kwerekeza muri Murera mama akiriho kereka abaye atakiriho kandi n’iyo yaba atakiriho umuzimu we wantera, ayo ni amakuru adashoboka sinzi niba byakunda.”

Yanavuze ko igihe amaze mu ikipe ya APR FC urukundo yeretswe n’abafana bayo rutatuma ayivamo Ati “Urukundo abafana ba APR FC banyeretse muri sitade , ubutumwa na kira, ndetse mwarabibonye no ku mukino wa Azam .”

Ibi ni bimwe mu bikomeje gushyushya umukino w’ikirarane uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC ku itariki 07 Ukuboza 2024, ukazabera kuri sitade Amahoro bizaba ari ku munsi wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *