HomePolitics

Umutwe wa twirwaneho w’Abanyamulenge wavuze ku bijyanye n’urupfu rwa Gen. RUKUNDA Michael alias Makanika

Ubuyobozi bw’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera ubwoko bw’Abanyamulenge, wemeje amakuru y’urupfu rwa Col Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wari umuyobozi wawo.

Hari hamaze iminsi hari urujijo mu bantu bakurikiranira hafi iby’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ku bijyanye n’urupfu rw’uyu musirikare akaba n’ikizere cy’ubwoko bw’Abanyamulenge.

Biciye mu itangazo uyu mutwe wa twirwaneho (Auto-defense Civile) , wasohoye wemeje urupfu rw’uyu musirikare bivugwa ko mu minsi ishize yari yaramaze guhabwa ipeti rya General mu gisirikare.

Bagize bati “Ubuyobozi bwa twirwaneho (Auto-defense Civile) bubabajwe no kumenyesha Abanyamulenge bose , abarwanashaka ba twirwaneho by’umwihariko inshuti n’abavandimwe ko General RUKUNDA Michael alias Makanika intwari yacu yatabarutse.”

Muri iri tangazo uyu mutwe wasoje uvuga ko gahunda yo kwirwanaho nk’Abanyamulenge ikomeje , ndetse barakangurira Abanyamulenge bose bari hirya no hino ku isi guhaguruka bagakomeza kurwana urugamba rugamije kubarimbura.

Inkuru ya General RUKUNDA Michael alias Makanika yashenguye cyane Abanyamulenge , akaba yarishwe n’igitero cy’indege itagira abaderevu(drone) cya gabwe n’ihuriro ririmo ingabo za Congo n’u Barundi.

Yishwe nyuma y’uko yari amaze iminsi atangaje ko yiteguye kuzakorana n’umutwe wa M23 , kubera ko we ngo yabonaga irwanira ukwishyira ukizana kw’Abanyekongo bose.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *