Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2025, mu gikorwa cya kozwe n’umutwe wa M23 cyo gushyikiriza u Rwanda abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu mirwano yashyamiranyije umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘FARDC’ , FDLR , SADC ndetse n’Abacanshuro.
Brigadier Général Gakwerere Ezéchiel uzwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany, wari mu bayobozi bakuru ba FDLR ari mu bashyikirijwe u Rwanda.
Abafashwe ni abarwanyi 14 bose hamwe, ndetse barimo uyu ufite ipeti riri hejuru ariryo rya Brigadier Général ‘Gakwerere Ezéchiel’ akaba ari no mu bari bayoboye uyu mutwe wasize ukoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ukwishaka Saddam w’imyaka 27 wari umwe mu barwanyi ba FDLR yavuze uburyo batekerezagamo u Rwanda Ati “batubwiraga ko Abanyarwanda ari abantu bica cyane ndetse bagira n’ivangura.”
Umuyobozi wa Brigade ya 509 mu Ngabo z’u Rwanda, Col Joseph Mwesigye, avuga ku barwanyi 14 ba FDLR barimo ufite ipeti rya General n’ufite irya Major, bashyikirijwe u Rwanda ,
Yagize Ati “Igikurikiraho, turabaha inzego zibishinzwe, bagende bakurikirana umwe ku wundi. Niba hari ufite ibyaha bya Jenoside akurikiranwe, ashyikirizwe ubutabera. Niba hari ukurikiranweho ibindi byaha na we ashyikirizwe inzego zibireba. Abasigaye tubatware i Mutobo.”
Kuri ubu imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 wamaze kwigarurira umurwa mukuru wa kivu y’Epfo ndetse baherutse no gukorana inama n’abaturage nubwo yadobejwe n’igitero cy’iterabwoba.
Ni igitero bitaramenyekana uwakigabye, gusa uyu mutwe uvugako ntagushidikanya ari Leta ya Congo mu gihe abandi bakeka ingabo z’Uburundi nubwo Leta y’iki gihugu yabihakanye yivuye inyuma.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?