Umutwe wa M23 wamaze kwakira undi musirikare ukomeye waje kuwutera ingabo mu bitugu mugihe urugamba rukomeje gukara barwanamo na Leta ya Congo
Umutwe w’agisirikare wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa congo ukomeje kunguka amaboko mashya nyuma yo kwakira undi musirikare wa wuhozemo kandi ukomeye uje kubatera ingabo mubitugu muntumbara bahanganyemo na Leta ya ya Congo ariwe Colonel Vianney Kazarama Kanyamuhanda.
N’imugihe imirwano ikomeje gukaza umurego muburasirazuba bwa Congo hagati ya Congo ndetse n’uyu mutwe uvugako uharanira byumwihariko umurenganzira bwa Banyekongo bavuga ikinyarwanda ndetse no kwibohora kwa Congo muri rusange.
Ahagana mumwaka wa 2013 ubwo umutwe wa M23 w’igaruriraga umugi wa Goma ariko nyuma bakaza kuwutakaza hamwe n’utundi duce tumwe n’atumwe bagenzuraga Colonel Vianney Kazarama Kanyamuhanda ndetse na bagenzibe baje mu Rwanda bahunze nyuma yogushwiragizwa nde no gusubiranamo kwabaye hagati yabari bagize uwo mutwe urwanya Leta ya Kinshasa.
Muminsi itambutse mu ibiganiro bitandukanye Afande Kazarama yagiranye n’ikinyamakuru Bwiza.com yagiye y’umvikana afite kayihayiho ko gusubira muri uyu mutwe wa M23 kugirango ngafashe abandi kwivuna umwanzi ndetse no gushyira akadomo kubutegetse bwa peresida Félix Tshisekedi.
Gusa y’umvikanye avugako we n’abagenzibe bategereje ko Gen Sultani Makenga abahamagara ubundi bakabona gusanga abandi . mu kiganiro na Bwiza.com mu kwezi gushize nanone ariko yavuze ko “Makenga na muhamagara, atanamuhamagara y’iteguye kugenda(Kujya kurugamba gufatanya n’abandi)”. Gusa nk’uko amakuru abivuga n’uko Gen Sultani Makenga ariwe wamutumyeho intumwa.
N’ikenshi Afande Kazarama y’umvikanye akangurira abobari bafatanyije bose mumyaka 10 ishize kwirengagiza ibyabaye muri iyo myaka bakaza gufasha abandi kurugamba rwo guhangana na Leta ya Congo.
Bikavugwako Colonel Vianney Kazarama wanabaye n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare mu bihe byatambutse yahise yerekeza kubirindiro bikuru byuyu mutwe .
N’imugihe kandi imirwano yurutaca ikomeje mu burasirazuba bwa Congo aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce dushya mu gihe Leta ya Congo ikomeje kureba uko yatwisubiza ndetse Leta ya Congo iherutse kurenga kugahenge kari karatangajwe na Leta zunze ubumwe za Amaerika nk’uko umutwe wa M23 ubivuga .
Ibi bikajyana kandi n’intwaro nshya Leta ya Congo ikomeje kwibikaho murwego rwo guhashya uyu mutwe bafatikanyije n’indi mitwe bishyizehamwe haba iyitwaje intwaro ikorera imbere muri Congo cyangwa iy’ibihugu yoherejwe muri iki gihugu mu bihe bitandukanye.