FootballHomeSports

Umutoza w’Ikipe y’Igihigu ya Ghana ntiyumva ukuntu Richmond Ramptey adakina muri APR FC

Umunyamakuru ukomeye akaba n’inzobere mu bijyanye n’Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi ku mugabane wa Africa Micky Juniro, akaba akomoka mu gihugu cya Ghana yatangaje ko umutoza w’Ikipe y’Igihigu ya Ghana atumva impamvu Richmond Ramptey adakina muri APR FC.

Kuri ubu ikipe y’igihugu ya Ghana izwi nk’inyenyeri z’umukara iri gutozwa n’umwene gihugu witwa Otto Addo w’imyaka 49, akaba yarakiniye amakipe menshi akomeye i Burayi nka Borussia Dortmund, Mainz 05 ndetse n’ikipe y’Igihigu ya Ghana kuva mu 1999 kugeza 2006.

Uyu mutoza birumvikana ko ari umwe mubazi umupira ndetse afite n’ijisho rireba abakinnyi bakiri bato , akamenya abatanga ikizere, arinabyo byatumye atangira gutekereza guhamagara umusore w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu Richmond Ramptey gusa wirengagijwe n’umutoza Darko Nović.

Ubwo yari mu Kiganiro 10 Sports/Urukiko rw’imikino rwa Radio/TV10 , Umunyamakuru w’Umunya-Ghana Micky Junior yahishuye ko , umutoza wa Ghana byagezaho yihamagarira Richmond Ramptey amubaza impamvu adakina kandi ari umukinnyi atekereza guhamagara.

Yagize Ati “Umutoza w’Ikipe y’Igihigu ya Ghana Otto Addo, yahamagaye Richmond Ramptey amubaza impamvu adakina muri APR FC Kandi amubara mu bakinnyi agomba gukoresha mu mikino yo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi.”

Benshi mu bakunzi b’Umupira w’Amaguru bakomeje kwibaza impamvu aba bakinnyi baza aribeza ariko mu minsi mike bahageze bigatangira kwanga ndetse n’ikipe igahitamo kubasezerer nyamara bamwe mu bakunzi b’umupira bakavuga ko Amezi atandatu utayapimiraho urwego rw’umukinnyi , mu gihe hari abikoma umutoza.

Bamwe muri abo!

1.Nwobodo Johnson Chidiebere, Uyu yaje avuye mu ikipe ya Enugu Rangers ndetse amaze gutwara igikombe cya Shampiyona ari na Kapiteni wayo.

2.Ismail Nshimirimana, Uyu yavuye muri Kiyovu Sports ari inyenyeri , hagati he na Bigirimana Abedi byari ku rundi rwego, ariko byarangiye byanze aranarekurwa ariko aza kongera kugarurwa.

3.Richmond Ramptey na Mamadou SY, Nk’uko twabibonye Richmond Ramptey we yari umukinnyi watekerezwagaho n’umutoza wa Ghana, n’umubare w’abakinnyi iyi kipe iba ifite hirya no hino ku isi, Mamadou SY we ni kenshi yahamagawe na Mauritania ari muri APR FC.

4.Denis Omedi, Hakimu Kiwanuka ,Mohamadou Lamine na Djibril Ouattara, naba hari abatangiye kuvuga ko bibeshyeho bakirengagiza ko nk’ababiri muri bo bahamagarwa mu ikipe y’igihugu yabo(Uganda ) izana kina igikombe cya Africa.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *