Umutoza w’ikipe ya Azam yavuze ko bizaba byoroshye kwinjiza ibitego byinshi APR FC I Kigali!
Umutoza w’ikipe ya Azam Umunya-Senegal Youssoupha Dabo yavuze ko APR FC mu mukino wo kwishyura bazayinjiza ibitego byinshi kubera ko byanga bikunda ngo izafungura umukino.
Kuri iki cyumweru taliki ya 18 kanama 2024 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yari iri muri Tanzania mu mukino w’ishiraniro wa CAF Chempions League 2024-2025 aho batakaje imbere yikipe ya Azam yo muri icyo gihugu ku gitego kimwe ku busa(1-0) cyabonetse kuri penaliti ku munota wa 57 w’umukino gitsinzwe n’umunya-Colombia Jhonier Alfonso Blanco Yus.
Ni umukino utari woroshye kumpande zombi cyane ku mutoza wa APR FC Umunya-Serbia Darko Nović wari ku gitutu cyo gukoresha abanyamahanga yaguriwe kandi bahenze ikipe kandi byose akabijyanisha no kubona ibisubizo byazatuma abasha gukuramo ikipe ya Azam I kigali mu mukino wo kwishyura biteganyijwe ko uzabera kuri sitade Amahoro.
Gusa si umutoza wa APR FC wenyine wari ku gitutu kubera ko nubwa Azam Umunya-Senegal Youssoupha Dabo yari akiriho kuko iyi kipe yasohoye amafaranga menshi igura abakinnyi ikaba yifuza kugera mu matsinda yiyi mikino Nya-Africa ya CAF Champions League.
Uyu Munya-Senegal amaze kwisasira ikipe y’Ingabo z’Igihu APR FC igitegi kimwe ku busa(1-0) yizeje abafana b’ikipe ya Azam ko I Kigali bazatsinda ibitego byinshi ikipe ya APR FC kubera ko noneho izafungura umukino , dore ko we avuga ko yugariye cyane kuri Azamu Complex aho bakiniye umukino muri Tanzania.
Yagize ati” APR FC ni ekipe izi kugarira neza cyane! N’ishimiye ko twayitsinze igitego kimwe ku busa (1-0), I Kigali bizaba ngombwa ko ikina ishaka igitego, bizatuma ifungura tubashe kubona ibitego, kuko dufite abakinnyi beza babishoboye.”
Uyu mukino wabereye muri Tanzania wari umukino ubanza mu ijonjora ry’ibanze(Preliminary Round) muri iyi mikino Nya-Africa ya CAFA Champions League aho ikipe izarokoka aha igomba guhura n’izaba yavuye hagati yikipe ya Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri na Jeshi la Kujenga Uchumi “JKU” yo mu birwa by’a Zanzibar muri Tanzania.
Mu mukino ubanza ikipe ya Jeshi la Kujenga Uchumi “JKU” yanyagiwe n’ikipe ya Pyramids FC ibitego bindatu ku busa (6-0) bishya bishyira ko ikipe ya Pyramids FC ariyo izakomeza.
Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Azam uzabera I Kigali ku wa gatandatu taliki 24 Kanama 2024 ukazabera kuri sitade Amahoro ntagihindutse aho APR izaba isabwa kubona itsinzi iri hejuru yigitego kimwe ku busa bwa Azam.