Umutoza wahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya CHAN y’u Rwanda Jimmy Mulisa, yatangaje ko impamvu atakoresheje umusore wa Rayon Sports Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ari ukubera ikinyabupfura kidahagije yagaragaje.
Uyu musore ni umwe mu bafite inararibonye mu ikipe y’igihugu, byaje gutungurana rero ubwo abakinnyi basezerewe n’umutoza Jimmy Mulisa uyu musore nawe yagaragayemo ndetse icyuho ke cyaragaragaye mu mikino yombi [Ubanza n’uwo kwishyura].
Ndetse nyuma haje kubaho kongeramo abakinnyi kubera abari bagize ikibazo cy’imvune barimo Byiringiro Gilbert (Kagege) ndetse na Ngabonziza Pacifique wa Police FC gusa uyu musore ntiyigeze atekerezwaho ahubwo amahirwe yahawe Nkurunziza Félicien na Iradukunda Simeon.
Nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzemo Sudan y’Epfo ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), umutoza Jimmy yavuze ku mpamvu yateye ibyo byose aho yagize ati ” Sefu we arabizi twaraganiriye cyari ikibazo cy’ikinyabupfura gicye wenda umubajije yagusubiza.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasezerewe nubwo yatsinze ikipe y’igihu ya Sudan y’Epfo , aho ubundi mu busanzwe rwariguhita rukomeza kuko mu mukino ubanza rwari rwaratsinzwe ibitego bitatu kuri bibiri(3-2) , ibyo bitego bibiri rwinjije iyo wongeyeho bibiri byo mu Mahoro byuzura ibitego bine bakabinganya na Sudan y’Epfo gusa u Rwanda rukayirushiriza ku gitego cyo hanze.
Gusa nk’uko umutoza Jimmy yabigarutseho yavuze ko amahirwe make yashoboka n’ukuba rwazamuka nk’uwatsinzwe neza kubera ko hari amakipe yikuye muri iri rushanwa.
Ariko ibi ntamahirwe menshi abirimo cyane ko hari amakipe menshi aturuka mu gace kamwe n’aya makipe yivanye muri iki gikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ cya 2025 kikazabera mu bihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania.