FootballHomeSports

Umutoza w’Amavubi yavuze icyamubabaje kuruta ibindi ku tsinzwi yagize imbere ya Nigeria

Umutoza w’Ikipe y’Igihigu y’u Rwanda ‘Amavubi’ Umunya-Algeria Adel Amrouche yavuze ko yagize ikimwaro cyo gutsindirwa imbere y’abafana bangana nk’uko banganaga muri sitade Amahoro ndetse n’Imbere y’Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 21 Werurwe 2025, Amavubi yari yakiriye Kagoma zo mu rwego rwo hejuru za Nigeria mu rugamba rwo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 , kizabera muri Lata Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria byarangiye itsinze iyu Rwanda ibitego bibiri ku busa(2-0) byose bya rutahizamu wa Galatasaray Victor Osimhen byose byaje mu gice cya mbere arinako umukino warangiye nubwo Amavubi yagerageje byose ngo yishyure ariko bikanga.

Uyu mukino witabiriwe n’abafana benshi, dore ko hari n’ababuze uko binjjira Kandi bari baguze amatike yabo, perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nawe yitabiriye uyu mukino arinabyo byababaje cyane uyu mutoza gutsindirwa imbere yaba bantu bose nk’uko yabyivugihe mu kiganiro n’itangazamakuru.

“Kuri uyu munsi mfite ikimwaro, Ntago twagakwiye kwitwara gutya kuri uyu munsi imbere yaba bafana bose n’Umukuru w’Igihugu H.E Paul Kagame.”

Uko amakipe akurikirana mu itsinda!

1.South Africa: 10(-2)
2.Benin: 8(-1)
3.Rwanda: 7(-1)
4.Nigeria: 6(-1)
5.Lesotho: 5(-2)
6.Zimbabwe: 5

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *