Umutoza w’ikipe ya Rutsiro FC , GATERA Mousa , yatangaje ko agiye gukurikirana uburyo ikipe ye yatsinzwe ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona batsinzwemo n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu [APR FC] ibitego bitanu ku busa (5-0).
Ni umukino wabereye kuri sitade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu,aho APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ifate umwanya wa mbere, mbere y’umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC ndetse izakubigeraho itsinze iya Rutsiro FC ibitego bitanu ku busa , Djibril Quattara ku munota wa 35′ , Ruboneka Jean Bosco 45′ , igitego cy’Umugande Denis Omedi 66′ , Lamine Bah 69′ ndetse na rutahizamu Victor Mbaoma.
Umutoza GATERA Mousa, mu kiganiro n’itangazamakuru ababaye cyane yavuze ko agiye gukurikirana ibyabaye, Yagize Ati “Twari tumaze iminsi tumeze neza , twari tumaze iminsi mudu ari nziza , gusa ni ikintu cyabaye gusa kuri uyu munsi w’umukino , ibyo nababwiye byose, ibyo twateguraga byose byari bizima, gusa kugeza ubu ntituramenya ibyari byo, ngiye gukurikirana ndebe ese habaye iki ,byagenze bite.”
Uyu mutoza yahise abazwa niba ibyo ari gutekereza byaba bisa no kurya amafaranga kw’abakinnyi nk’uko bijya bikunda kuvugwa mu mupira w’u Rwanda, asubiza agira Ati “Simbizi, birashoboka kuko niba umukinnyi afite umupira akawihera ikipe duhanganye akadutsinda igitego? ukabona umuntu ari gucengera imbere y’izamu rye? ibyo bintu ngewe ntago mbyigisha.
Si uyu mutoza gusa wababajwe n’ibyavuye mu mukino ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi kuko n’umutoza wa Rayon Sports wongerera ingufu abakinnyi Ayabonga Lebitsa yagaragaje ko atishimiye imigendekere y’uyu mukino, yagize Ati “Aka ni akababaro ku bakunzi b’umukino w’umupira w’amaguru , ese ubutabera burihe mu irushanwa? Nigute uzahatana muri CAF(mu mikino Nyafurika) niba wiba mu buryo nk’ubu.”
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?