FootballHomeSports

Umutoza wa Liverpool Arne Slot yavuze ikipe abona izatwara Premier League uyu mwaka w’imikino

Umuhorandi utoza ikipe ya Liverpool Arne Slot yabwiye itangazamakuru ko afite ikizere cyo kubona ikipe ya Tottenham Hotspur F.C itwara igikombe uyu mwaka w’imikino n’ubwo ubu iri ku mwanya wa 10 .

Ni kenshi byagiye bigibwaho impaka na benshi ndetse abandi bagahamya ko ikipe ya Tottenham yakagombye kuba ifite ibikombe byinshi ahanini ugendeye ku bakinnyi iba ifite ndetse n’urwego rw’isoko yitabira.

Slot ari mu batoza bake bashya bari kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino dore ko ikipe atoza ya Liverpool ifite imikinire myiza kandi itangaje, aho yibanda cyane ku misatirire ituruka mu mpande.

Mu minsi ishize umusesenguzi Gary Neville w’ikinyamakuru cy’Abongereza skysports aherutse kuvuga ko ikipe ya Liverpool ari yo ya mbere mu gukinira neza mu rubuga rwayo ibintu bikunze kugora amakipe menshi.

Abajijwe icyo ashingiraho avuga ibyo, yavuze ko ahanini asanzwe akurikirana imikinire y’umutoza Ange Postecoglou, ndetse no ku ntsinzi baraye bakuye ku ikipe ya Manchester United.

Yongeho ati ” Nubwo ntayikurikira buri gihe, usubije amaso inyuma wahita ubona ko iyi ari ikipe yagiye igira ibikomerezwa bitangaje nkaho yagarutse ku bakinnyi nka Luka Modric, David Ginola, Paul Gascoigne na Rafael Van der Vaat, ati ‘ ni ikipe buri gihe iba ifite izina rikomeye’.”

“Nubwo hari ubwo amahirwe atabasekera, gusa mpamya ko ntawe utabona akazi Postecoglou amaze iminsi akora, ikipe ye n’iyo yatsinze Manchester City cyo kimwe natwe ( Liverpool) gusa siko buri ikipe iyitsinda mu buryo nk’ubwo twe na Tottenham twabikoze, kwiharira umukino hafi ya wose ndetse bikarangira unatahanye intsinzi”.

“Abantu benshi baba bishimiye kubona ikipe itwara ibikombe gusa kuri njye ibyo Postecoglou amaze kwerekana birenze ibyakekwaga, gusa nizeye ko umukino bafite nibawuhuza no gutwara igikombe nta kabuza bazaba bakoze igisabwa mu mupira w’amaguru”, amagambo y’umutoza Arne Slot wa Liverpool.

Uyu mugabo akaba yagarutse kuri aya magambo ahanini bihereye ko yatomboye ikipe ya Tottenham mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’igihugu nyuma yaho Tottenham yaraye ikuyemo ikipe ya Manchester United ku ntsinzi ya 4-3.

Uko amakipe azahura mu kiciro gikurikira cya Carabao Cup 2024-2025

  First Leg                                                                   Second Leg

Arsenal VS Newcastle  (Jan. 7-8, 2025)       Newcastle VS Arsenal  (Feb. 7-8)   

 Tottenham v Liverpool (Jan. 7-8, 2025)        Liverpool v Tottenham (Feb. 7-8

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *