Umutoza wa Lesotho yagize icyo atangaza ku byo gukurwaho amanota kwa Africa y’Epfo
Umutoza w’Ikipe y’Igihigu ya Lesotho Leslie Notsi yavuze ko atazi neza niba ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cye baratanze ikirego kijyanye no kuba igihugu cya Africa y’Epfo cyarakinishishe umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Ku munsi w’ejo wa tariki 25 Werurwe 2025, nibwo hakwirakwiriye amakuru avuga ko Africa y’Epfo yaba yarakinishije umukinnyi wujuje amakarita abiri y’umuhondo, akaba umukinnyi ukina hagati mu Kibuga wa Mamelodi Sundowns F.C Teboho Mokoena .
Aya makarita y’imihondo yayabonye ku mikino ibiri itandukanye umwe yawubonye ku mukino wa Benin wabaye itariki 18 Ugushyingo 2023, umukino warangiye Africa y’Epfo itsinze Benin ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), mu gihe undi yawubonye ku mukino South Africa yatsinzemo Zimbabwe ibitego bitatu kuri kimwe(3-1).
Umutoza wa Lesotho yagize Ati “Sinavuga byinshi , ijisho ryange ryari ku mukino w’uyu munsi w’u Rwanda. Ni akazi k’ababishinzwe Kandi n’umvise ko bazabikora ariko sinzi niba barabikoze cyangwa se niba batarabikoze.”
Ibi yabigarutse mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe atoza yahagamyemo iy’Amavubi , umukino wabereye kuri sitade Amahoro ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18:00 PM), ni umukino warangiye Amavubi anganyije na Lesotho kimwe kuri kimwe(1-1).
Amategeko agena ko nyuma y’umukino, ikipe iyo hari icyo itishimiye ku mukino igomba gutanga ubujurire bwayo mu masaha 24 ku nzego zi mpuzamashyirahamwe y’Aruhago ku isi “FIFA” niba ari amarushanwa ya FIFA ndetse no mu nzego zi mpuzamashyirahamwe y’Aruhago muri Africa niba ari amarushanwa ya “CAF” .