Umutoza Ruben Amorim yageneye ubutumwa Abafana ba Manchester United
Umutoza w’ikipe ya Manchester United Umunya-Portugal Ruben Amorim yageneye ubutumwa abafana b’iyi kipe ababwira ko ibyo gukemura muri iyi kipe bihari ndetse ko nawe ibibona ndetse ko hari byo kongeramo.
Uyu mutoza yabitangaje nyuma y’uko atatangiye urugendo rwe neza muri iyi kipe yari asimbuyemo Umuhorandi Erik ten Hag wari wayigezemo mu mwaka 2022 avuye mu ikipe ya Ajax y’iwabo mu Buhorandi.
Ubutumwa bw’uyu mutoza yageneye abafana bwagiraga buti ” Narabibonye mu buryo buhagije muri ibi byumweru bikagaragaza ko hari ibyo kongeramo kugirango tugere ku musaruro, nda cyafite ikizere , yari imikino yange ya mbere ngeze hano.”
Iyi kipe ugiye kureba imibare yari ifite kugera ku munsi wa Noheli bigaragara ko ikizere cyo kwitwara neza kiri hasi ndetse hari n’abajya kure bakavuga ko iyi kipe itisubiyeho yazarwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri.
Ibi babishingira ku mateka y’amakipe abiri, mu mwaka w’imikino wa 2008/2009 ikipe ya Reading yageze ku munsi wa Noheli ifite amanota 22 birangira imanutse, icyo gihe yamanukanye na Birmingham City F.C ndetse na Derby County F.C.
Mu mwaka w’imikino wa 2010/2011, kandi ikipe ya Blackpool F.C yageze kuri Noheli ifite amanota 28 ariko birangira imanuste mu kiciro cya kabiri icyo gihe yo ikaba yaramanukanye n’amakipe arimo West Ham United F.C.
Ikipe ya Manchester United ikaba yo kuri Noheli yari ifite amanota 22, ubwo wagereranya naya makipe ugusanga Ruben Amorim itisubiyeho byagorana mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.