Umutoza Jose Mourinho ntiyazuyaje mu gusubiza Pep Guardiola wamuvuzeho
Jose Mourinho ntiyigeze arya indimi mu gusubiza umutoza Pep Guardiola wamwishongoyeho avuga ko amurusha gutwara ibikombe.
Ni umwiryane ahanini watangijwe n’intsinzwi ikipe ya Manchester city isanzwe itozwa na Pep Guardiola, yagize ubwo yahuraga na Liverpool, mu cyumweru gishize, aho umukino ukirangira abafana ba ikipe ya Liverpool, bumvikanye baririmbira umutoza Pep Guardiola, ko buracya yirukanwa nuko nawe mu kubasubiza ahita amanika ikiganza n’urutoki rumwe bishatse kwerekana umubare w’ibikombe bya shampiyona amaze gutwara.
Mu mbwirwa ruhame ya nyuma y’umukino ikipe ya Manchester city iherutse gutsindamo iya Nottingham forest ibitego 3-0, Guardiola, yumvikanye atunga agatoki mugenzi we Mourihno ko amukubye inshuro ebyiri mu bikombe bya shampiyona z’Ubwongereza batwaye.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru icyo intoki 6, yamanitse ubwo yaririmbirwaga n’abafana ba Liverpool, umutoza Pep Guardiola, yatangaje ko ari ibimenyetso bisanzwe, ni mu gihe undi munyamakuru nawe yaje amubaza niba ibyo yakoze bifite aho bihuriye nibyo mugenzi we Mourihno yigeze gukora ndetse akaba anabyiyemerera, ubwo yamanikaga intoki 3 ndetse akaza no gutangaza ko yashakaga gusobanura ko afite shampiyona 3 z’Ubwongereza.
Guardiola yasubizanyije umwiryo mwishi maze mu magambo make aravuga ati:”We yatwaye eshatu ariko njye mfite 6 “.
Ni amagambo yabaye nk’akorogoshora mu bwonko bwa Mourihno ndetse ntiyatinze mu mayira aza kumusubiza aho yasubije agira ati:”Guardiola yavuze ko yatwaye ibikombe bya shampiyona 6, naho njye nkatwara 3, yego nibyo rwose gusa biba byiza iyo utwaye ibikombe mu mucyo udafite ibirego 115 bikwirukaho, ndetse biba byiza iyo utsinzwe ukemera intsinzwi ugashimira n’uwo mwakinaga kuko ntacyo biba bitwaye”.
Aya magambo ya Mourihno aje akurikira ay’umutoza Arne Slot wa Liverpool uherutse kuvuga k’urwenya rw’umukinnyi we Salah yatangaje mbere y’umukino batsinzwemo Man City aho yavuze ko, “umukino wabahuje n’ikipe ya Manchester City wari kuba uwa nyuma ati dore ko utamenya niba ibirego Manchester city ishinjwa bitazayihama”, gusa nyuma y’umukino Arne Slot yumvikanye atangaza ko byari urwenya rusanzwe.
Umutoza Mourinho uri gutoza ikipe ya Fenerbahce ahamya ko azabona umudali we w’igikombe cya Kane mu gihe ibirego ikipe ya Man City ishinjwa bizaba biyihamye, ibi akaba yarabitangaje mbere y’umukino ikipe atoza yanganyijemo na Manchester united mu irushanwa rya Europa League uyu mwaka.
Mu gihe ibirego iyi kipe ishinjwa bitarayihama umutoza Pep Guardiola aherutse gutangaza ko niyo byayihama atazigera ayitererana kabone niyo yamanuka mu kiciro cya kabiri.