FootballHomeSportsUncategorized

Umutoza Alessandro Nesta wahoze ari myugariro ukomeye yirukanywe n’ikipe ya AC Monza

Alessandro Nesta wahoze ari myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu y’aUbataliyani yirukanywe n’ikipe ya AC Monza nyuma yo kuyisiga ku mwanya wa nyuma ubwo yatsindwaga n’ikipe ya Juventus 2-1.

Ikipe ya AC Monza imaze kubona intsinzi imwe mu mikino 17 ya shampiyona yakinnye ndetse ikaba isabwa amanota 5 ngo ive mu murongo utukura dore ko amakipe atandukanye nka Parma, Hellas Verona, Cagliari ndetse n’iya Venezia zose ziyiri imbere.

Nesta wakiniye amakipe atandukanye arimo AC Milan na Lazio Roma yatangiye gutoza Monza mbere yo gutangira k,’uyu mwaka w’imikino.Gusa, ntiyahiriwe n’akazi ke ka mbere ko gutoza muri Serie A dore ko yirunywe nyuma yo gutsindwa inshuro 3, zikurikiranya, mu gihe intsinzwi kuri Juventus yahise yuzuza imikino 9, ikipe ya AC Monza yari imaze itazi nikerekeranye n’intsinzi.

Ubutumwa bwagaragaye ku mbuga zitandukanye z’ikipe ya Monza bwagiraga Buti:

“Ikipe ya Monza irashimira umutoza ku Kazi amaze gukora kugeza majyingo aya,6 ndetse ikaba imwifurije ishya n’ihirwe ku hazaza he mu kandi kazi”.

Nesta watwaranye igikombe cy’isi cyo muri 2006 n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani, yatangiye gutoza mu 2015 ubwo yatozaga ikipe ya Miami FC mbere yo kwerekeza mu makipe yo mu byiciro byo hasi mu Butaliyani arimo Perugia,Frosinone ndetse na Reggiana.

Biteganyijwe ko ikipe ya AC Monza izahura n’iya Parma ku munsi wo ku wa Gatandatu ni mu gihe Parma yo yibereye ku mwanya wa 16, n’amanota 15 aho irusha Monza amanota 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *