Umutekano w’u Rwanda ntago ugomba kwirengagizwa mu gihe hakemurwa ibibazo by’umutekano bya DRC : Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bigomba nabyo bigomba kurebwaho mu gihe hashakirwa umuti ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Ibi yabivugiye mu nama ihuriweho n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC) yateranye ku wa mbere, tariki ya 24 Werurwe, kugira ngo bakemure ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo .
Mu ijambo rye , Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’umutekano warwo, kandi ko icyo nacyo cyigomba gukemurwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu harimo na DR Congo.
Aho yagize ati : “ Iyo tuvuze ubusugire bw’akarere, bigomba gusobanura ko bireba buri gihugu kibarizwamo rero buri gihugu gikwiye kubahwa ndetse hakanubwaha n’ubusugire bw’ubutaka bwacyo.
“Niba ushaka ko intambara irangira, uhagarika akarengane, ntago ukemura ibibazo bya politiki ku baturage bawe gusa, ahubwo ibyo ubigirira no ku bandi, harimo n’abaturanyi, ibyo bireba.
“Gusa ariko ntekereza ko turi gutera intambwe nziza ndetse nizera ko buri wese azafasha gutanga umusanzu mwiza mu kurangiza ibyo byose.”
Inama ya kabiri y’abakuru b’ibihugu, yabaye hifashishijwe iyakure yari iyobowe na Perezida William Ruto wa Kenya, akaba na Perezida wa EAC, na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, na we usanzwe ayobora umuryango wa SADC.
Iyi nama ihuriweho na Leta yasuzumye raporo yatangiwe mu nama ya minisitiri w’abaminisitiri ba EAC-SADC yabaye ku ya 17 Werurwe, i Harare, muri Zimbabwe.