Watch Loading...
HomePolitics

Umusirikare wa Koreya ya Ruguru yafatiwe mu ntambara yo mu Burusiya na Ukraine ahita apfa

Kuri uyu wa gatanu, ibiro by’ubutasi bya Koreya y’Epfo byatangaje ko umusirikare wa Koreya ya Ruguru wari warafashwe ubwo yarwaniraga Uburusiya mu ntambara yo mu Burusiya na Ukraine yapfuye azize ibikomere yagiriye mu ntambara .

Ku wa kane, umwe muri abo basirikare ba Koreya ya Ruguru witabye imana yafashwe ari muzima n’ingabo za Ukraine, nk’uko amakuru aturuka mu butasi ya Koreya yepfo yabitangarije AFP, akomeza avuga ko aho yafatiwe ahantu hatatangajwe .

Nyuma y’amasaha make, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi cya Koreya Y’epfo giherereye mu murwa mukuru wa Seoul (NIS) cyavuze ko uyu musirikare yitabye Imana.

Ku wa gatanu, ibi byemejwe bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy avuga ko abasirikare bagera kuri 3,000 bo muri Koreya ya Ruguru bishwe ndetse n’abandi bagakomereka  ku rugamba binjiyemo barwanira  mu ngabo z’Uburusiya .

 Inzego z’ubutasi za Koreya y’Epfo zabanje gushyira hanze raporo yagaragazaga ko umubare w’abantu bishwe cyangwa bakomerekeye muri uru rugamba ruhanganishije Uburusiya na Ukraine baturutse muri Koreya ya Ruguru bagera ku 1,000, ndetse ikanashimangira  ko ahanini  umubare munini w’abahitanwa  n’iyi ntambara uturuka ku rugamba rutamenyerewe kandi ko badafite ubushobozi bwo guhangana n’ibitero bya drone za Ukraine.

Bivugwa ko leta ya Pyongyang [ Koreya ya Ruguru ] yohereje ingabo ibihumbi n’ibihumbi kugira ngo zongerere ingufu ingabo z’Uburusiya mu rugamba, harimo no mu karere k’umupaka wa Kursk aho Ukraine yagabye igitero karahabutaka  ku mupaka w’Uburusiya muri Kanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *